Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gushyira hamwe bigaharanira kwiteza imbere kuko byamaze igihe kinini cyane bisigara inyuma y’ibindi.

Mu ijambo ryo gufungura ku mugaragaro inama ya WEF Africa 2016 kuri uyu wa Kane ku ya 12 Gicurasi 2016, Perezida Kagame yagarutse ku gaciro k’iterambere n’uburyo abatuye Afurika, basigaye inyuma bakaba bagomba gukora iyo bwabaga bakazamurana.

Avuga ku mpinduramatwara za kane mu bukungu, yasobanuye ko izazibanjirije zasize Afurika inyuma cyane mu iterambere, ku buryo kuri ubu uyu mugabane uri guhangana n’icyuho.

Ati” Impinduka za kane mu bukungu bushingiye ku nganda zubakiye ku zabanje zasize Afurika iri inyuma. Ubundi ntitwagakwiye kuba turi guhangana n’icyuho muri iki gihe izi mpinduka zishyirwa mu bikorwa. Tugomba gukoresha izi mpinduka za 4 mu bukungu mu nyungu za buri wese muri twe.”

JPEG - 97.7 kb
Perezida Kagame asanga Afurika itdakwiye gukomeza gusigara inyuma

Umukuru w’igihugu yongeyeho ko Abanyafurika bagomba kwiyumvisha ko nta wundi uzaturuka hanze ngo abateze imbere kuko nta na kimwe bazageraho batakiruhiye.

Yagize ati” Tugomba guteza imbere umugabane wacu twiyumvisha ko ntawundi uzabidukorera. Ntawe ukwiye guhezwa mu iterambere rya Afurika, abagabo n’abagore bagomba gushyira hamwe. Afurika ntabwo igomba guhora igenda inyuma ishaka gufata abandi mu mpinduka mu bukungu.”

Perezida Kagame yasobanuye ko iterambere ridashingiye ku bintu bigaragarira ijisho gusa, ashubwo ko rinagendana n’imibereho myiza y’abaturage.

Yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo, ntibace abaturagemo ibice ahubwo bakabafasha kwishyira hamwe, cyane ko nta terambere ryagerwaho abaturage batabigizemo uruhare.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, yashyikirije Leta ya Uganda imodoka n’ipikipiki byibwe bigafatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe (...)

USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000
USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000

Abanyeshuri 51 545 bo mu turere dutandukanye two mu Rwanda bahawe ibikoresho bizabafasha mu masomo binyuze muri gahunda ya Twiyubke yatewe inkunga n’Ishami rya USA rishinzwe iterambere (...)

Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.