Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye uwashoye imari mu cyayi cy’u Rwanda   

  Yanditswe na MUTUUNGIREHE SAMUEL
 2 months ago

 
 

Kuri uyu wa kane tariki 10 Ugushyingo Perezida Paul Kagame yakiriyeUmuherwe ukomeye mu Bwongereza Ian Wood, washoye imari mu buhinzi bw’icyayi mu Rwanda baganira ku buryo ubu buhinzi bwakomeza gutezwa imbere ari na ko butanga umusaruro ufatika ku bahinzi no ku gihugu muri rusange.

Sir Ian Wood w’imyaka 74 yashoye imari mu buhinzi bw’icyayi mu Rwanda abicishije mu muryango yashinze witwa Wood Foundation ugamije gufasha abaturage bo mu cyaro kwiteza imbere.



Kuri ubu ngo afasha abahinzi nyarwanda bagera ku bihumbi 17. Yashimye uburyo yakiriwe na Perezida Kagame, anashimangira ko agiye kongera umubare w’abahinzi afasha mu Rwanda cyane cyane abagemurira inganda nka Shagasha na Mulindi

Yagize ati “U Rwanda rufite izina rikomeye mu kuba rufite icyayi cyiza, mu myaka itanu ishize twakomeje gushora imari mu nganda za Shagasha na Mulindi dukorana n’abahinzi. Dufite gahunda yo kongera n’ahakorerwa ubuhinzi hagakijwe kongera umusaruro.”



Minisitiri w’ubuhinzi Dr Mukeshimana Geraldine yahamije ko akorana n’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi rutanga 15% by’umusaruro w’u Rwanda. Yashimangiye kandi ko hari umushinga wa Rugabano mu karere ka Karongi ndetse no muri Nyaruguru uri hafi gusinywa bazatera inkunga.

Biteganyijwe ko uyu muherwe ngo ashobora kuzafasha amwe mu makoperative akora mu cyayi guhangana n’ibibazo by’amadeni asanganywe.







 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.