Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yakebuye urubyiruko rudatanga umusaruro   

  Yanditswe na BIRORI ERIC
 June 2016

 
 

Ubwo urubyiruko rugize itorero ry’igihugu Inkomezamihigo, rwakiraga Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa 27 Kamena 2016, yarusobanuriye ko kwitwa urubyiruko bidahagije gusa ahubwo igifite agaciro ari umusaruro rutanga.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’itorero maze ashimangira ko rituma urubyiruko rumenya inshingano zarwo ku giti cy’umuntu ndetse n’inshingano abantu bahuriraho ku gihugu.

Yavuze ko kwitwa urubyiruko bidahagije gusa ahubwo bifite ikindi gisobanuro kuko urubyiruko rukwiye kumva inshingano n’aho rukwiye kuba rugana. Yakomeje kandi avuga ko uko umuntu agenda akura “ariko inshingano zirushaho kuremera.”

Yagize ati “Umuntu akubajije ati ‘so what’ uri muto, uri urubyiruko umusubiza iki, turabyumvise ko uri urubyiruko turanabishimye ariko se… Bikumariye iki?”

Perezida Kagame avuga icyo kuba urubyiruko bisobanuye ati “Iyo uri urubyiruko ni amahirwe, ariko amahirwe ashobora gutakara cyangwa agakoreshwa neza. Hari igishoro mugomba gutanga ingufu, umuhate ,ubwenge n’ibindi mushobora gukoresha ngo muhangane n’ibibazo by’ubuzima bwanyu n’ubuzima bw’igihugu.”

Gusa avuga ko hari n’ibyo igihugu gikora kitagamije gukemura ibibazo by’umuntu runaka ahubwo biza bigamije gukemura ibibazo kuri buri wese ariko bigatanga amahirwe ku muntu witeguye.

Ati “Niba amashuri ashyirwaho ntituba dutekereza umwana wa kanaka. Niba ari ivuriro turatekereza ubuzima bw’abanyagihugu ntabwo ari umwana wa kanaka. Buri muntu ku giti cye agomba kuba yitegura ndetse n’igihugu gifite ibyo gitegura hanyuma amahirwe abonetse ukayahuza n’ibyo igihugu cyaguteguriye”

Kagame asanga igihugu kimenya ejo hazaza hacyo bitewe n’uburyo igihugu gifite urubyiruko rwiteguye kuzuza inshingano.

Ati “Urubyiruko igihugu kigira kikavuga ngo dufite ejo hazaza heza ni urwiteguye neza kuzuza inshingano, niko igihugu gitera imbere ni nako abantu bizera ko ibyo bifuza bishobora kuramba”

Umukuru w’igihugu yavuze ko igisobanuro cy’urubyiruko atari ukuva ku myaka iyi n’iyi ujya ku yindi ahubwo ari ukureba icyo urwo rubyiruko rutanga mu kwiyubaka ubwabo n’icyo rutanga ku gihugu.

Yongeyeho ko Politiki irera abantu bagapfuba atariyo u Rwanda rushaka, asaba urubyiruko rw’u Rwanda kwigirira ikizere, gutekereza kure no guhitamo neza.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.