Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yagaye abayobozi birengagiza ibibazo by’abaturage   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 May 2016

 
 

Perezida Kagame yagaye abayobozi bategera abaturage ngo babakemurire ibibazo bikarinda bigera aho ari we ubwe ubikemura yaje gusura agace baherereyemo.

Mu ruzinduko yagiriye mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi, Perezida Kagame yasobanuye ko kuba hagati y’abayobozi n’abaturage hakiri intera ndende ari ikibazo kibangamiye iterambere ry’igihugu.

Ati” Abaturage bazana ibibazo byagombye kuba byarakemuwe n’abayobozi, birumvikana ko haba hari icyuho hagati yanyu ubwanyu no hagati yanyu n’abayobozi.”

JPEG - 54.8 kb
Perezida Kagame asuhuza abaturage b’i Karongi

Yavuze ko ibyo bidakwiye kuko ubuyobozi bukwiye gufatanya n’abaturage mu iterambere, yasabye buri wese guhindura imyumvire umuturage akumva ko agomba gufatanya n’abayobozi kandi nabo bikaba uko.

Yagize ati”Guhindura imyumvire bidufasha gukora vuba tukihuta mu iterambere.Dufatanyije twese, tuzamure abagikennye cyane. Inzego za Leta n’abaturage twese tugomba gufatanya mu rugamba rw’iterambere. […] Imikorere, ubwumvikane, n’imikoranire y’abaturage n’inzego zitandukanye bigira uruhare mu iterambere.”

Perezida Kagame yasabye abaturage gukura amaboko mu mufuka bagakora kandi bakabihindura umuco. Yasobanuye ko gukora bijyana no kwimakaza umutekano kuko nta terambere ryagerwaho igihugu kidatekanye.
Ati”Tugomba kugira umuco wo gukora, tugakora ibidufitiye inyungu. Ntabwo twakora ngo dutere imbere nta mutekano. Umutekano ni ngombwa kugirango twikomereze urugamba rw’iterambere.”

Umukuru w’igihugu, wafunguye uruganda ruhindura gazi methane amashanyarazi ku wa mbere, yabwiye abatuye Karongi ko urwo ruganda ari ikimenyetso kidasubirwaho ko nta kabuza u Rwanda ruzagera ku iterambere rirambye.

Yongeye kubasaba kwima amatwi buri wese washaka kubasubiza inyuma, ati”Ntawe tuzemerera kudusubiza inyuma.Ibyo nta mwanya tubifitiye.Icyo dushaka ni ugutera imbere.”

Uruganda rwa Kivuwatt rwitezweho gutanga MW 100 z’amashanyarazi aturutse muri gaze methane; rwubatswe na sosiyete y’Abanyamerika, Contour Global.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.