Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nyuma ya CHAN, EXPO 2016 nayo yahuye n’ibura ry’umuriro   

  Yanditswe na UWIMANA DONATA
 4 months ago

 
 

Abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya 2016 bamaze iminsi mu gihirahiro baterwa no kubura umuriro bya hato na hato.

Ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyanagaragaye mu mikino ya CHAN mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Stade ya Huye aho umuriro wabuze mu minota igera kuri 12, ndetse bikaza no gutuma babiri mu bakozi ba Minisiteri y’umuco na siporo batabwa muri yombi.

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya ubwo yageraga mu imurikagurisha bamwe mu bacuruzi bari bahangayitse, cyane cyane abafite ibyuma bikenera ingufu z’umuriro w’amashanyarazi.

Umuriro wabuze hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku wa Mbere ndetse ngo ukunze kubura buri kanya. Bamwe mu bari muri Expo bari bafite impungenge ko ibikoresho byabo bikenera ingufu z’amashanyari bishobora kwangirika.



Umwe yagize ati “Umuriro wagiye ndahangayika, nshuruza ibinyobwa n’ibiribwa nkonjesha nifashishije Frigo iyo umuriro utinda nari mpangayitse ko bishobora kwangirika gusa wamaze hafi nk’isaha yose wagiye nyuma nasuzumye nsanga nta cyangiritse.”

Naho undi waje kumurika amapasi n’ibindi bikoresha ingufu z’amashanyarazi yagize ati “ njye nta bikoresho byanjye byangiritse uretse akuma kamwe kahiye. Gusa twumva hashakishwa ubundi buryo bwakoreshwa mu gihe haba habayeho ikibazo cy’ibura ry’umuriro. Twabonaga abanyamahanga bahangayitse kuko bari batizeye umutekano w’ibicuruzwa byabo”.
Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera Mukubu Gerard yabwiye Imvaho Nshya ko umuriro koko wabuze mu gihe cy’iminota 45 bitewe n’uko umuyoboro wa REG wari wapfuye.

Ati “Nta kibazo byateje kuko hari hakibona ndetse nta n’igikoresho na kimwe cy’abitabiriye irimurikagurisha twumvise cyangiritse”.

Yakomeje avuga ko bari gukorana cyane n’ikigo gikwirakwiza ingufu kugira ngo iki kibazo kitongera kubaho.

Ati “Twashyizemo moteri ifite ubushobozi bunini cyane kubera ko yari yacanye igihe kinini yarazimye tuzana abatekinisiye barayikora gusa twagize umugisha umuriro uza ijoro ritari ryagwa. Ubu nta kibazo dufite.”

Mukubu yijeje abantu ko iyo moteri abatekinisiye bari kuyikurikirana buri mwanya.

Imvaho Nshya yavuganye n’Umuyobozi muri REG ushinzwe amashanyarazi Mpaka Vincent, asobanura ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi mu bice bimwe bya Kicukiro harimo na Gikondo ahabera imurikagurisha byatewe ahanini n’insinga zacitse aho zihurira ku ipironi ziri mu Gatenga.

Amashanyarazi akaba yaravuyeho ku ruhande rwa Magerwa, Gatenga ndetse n’ibindi bice bimwe byo muri Kicukiro; ati “Iyo umuriro ubuze nk’uko hifashishwa undi muyoboro uri hafi.” Mpaka yavuze ko umuriro wabuze saa cyenda uzagusubizwaho saa kumi n’imwe na mirongo ine n’ine.

Ku birebana n’imikoranire hagati y’abategura imurikagurisha na REG mu kwirinda ko umuriro wabura, yagize ati “Turakorana umunsi ku munsi abashinzwe gutegura imurikagurisha batubwira igihe rizabera dufatanya nabo mu myiteguro. Mu gihe irimo kuba tubaha abatekinisiye babiri baba bahari ku manywa na nijoro. Ikindi dusaba abategura imurikagurisha kuba bafite moteri ifite ingufu bagafashwa n’abatekinisiye bacu mu kuyishyiraho mu gihe haba habaye ikibazo gitunguranye cy’ibura ry’umuriro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin yavuze ko ibura ry’umuriro
nta kibazo cy’umutekano muke ryateje kandi bakomeje gukorana n’izindi nzego bireba bakajya inama bakamenya icyo bakosora.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Gasabo: Yapfuye agwiriwe n’ikirombe yibagamo gasegereti
Gasabo: Yapfuye agwiriwe n’ikirombe yibagamo gasegereti

Minani Selvirien yapfuye ubwo yacukuraga gasegereti mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo. Uyu mugabo yagwiriwe n’ikirombe ubwo yibaga ariya mabuye ahasanzwe (...)

Minisitiri Murekezi yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bane
Minisitiri Murekezi yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bane

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakiriye indahiro z’Abashinjacyaha bane, ku wa Kabiri ku ya 7 Ukuboza 2016. Batatu barahiriye gukora mu bushinjacyaha ku rwego rwisumbuye ni Murigirwa (...)

Kigali: Abana batatu bamaze gupfa barohamye mu minsi 10 gusa
Kigali: Abana batatu bamaze gupfa barohamye mu minsi 10 gusa

Abana batatu barohamye mu bidendezi by’amazi n’imigezi aho baba bidumbaguza mu Mujyi wa Kigali honyine mu minsi icumi ishize. Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, (...)

Kigali: Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya miliyoni  24
Kigali: Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya miliyoni 24

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe ibyuma by’imodoka bifite agaciro ka Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda byibwe Kompanyi ikora imirimo y’Ubwubatsi yitwa NPD- COTRACO. Umuvugizi wa (...)

Jeannette Kagame arishimana n’abana mu birori bisoza umwaka
Jeannette Kagame arishimana n’abana mu birori bisoza umwaka

Kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016, Madamu Jeannette Kagame arakira abana baturutse muturere 30 tw’igihugu mu birori byo gusoza umwaka wa 2016 anabifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2017. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.