Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nyarugenge: Yafatiwe mu cyuho atanga impushya zo kubaka z’inyiganano   

  Yanditswe na RNP
 4 months ago

 
 

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe Eric Peterson Mugwaneza uri mu kigero cy’imyaka 32 ushinjwa gutanga impushya zo kubaka z’inyiganano yiyita Umuyobizi w’Urwego rw’ibanze, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari abandi yibye kuri ubwo buryo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kgali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ukekwaho Mugwaneza yafatiwe mu cyuho ku wa 28 Nzeri afite uruhushya rwo kubaka rw’urwiganano yendaga kugurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.

Yagize ati "Mugwaneza yamenye ko uwitwa Ndacyayisenga yaguze ubutaka mu murenge wa Kanyinya, kandi ko afite gahunda yo kubwubakamo inzu. Yamuhamagaye kuri telefoni igendanwa yiyita Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, amubwira ko ashaka kumuha icyangombwa cyo kubaka ariko ko agomba kumuha ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda byo gukoresha muri gahunda zo kwihutisha iyo serivisi."

SP Hitayezu yongeyeho ko Ndacyayisenga yagize amakenga ubwo Mugwaneza yakomezaga kumutitiriza amusaba ayo mafaranga, maze abitekerereza umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze wamugiriye inama yo guhita abimenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagize kandi ati "Bakigera aho bari bumvikanye guhurira kugira ngo bahererekanye amafaranga n’urwo ruhushya rw’urwiganano, Polisi yahise ibagwa gitumo maze isangana Mugwaneza uruhushya rwo kubaka rw’urwiganano ruteyeho Kashe y’Umurenge wa Kanyinya; ndetse ruriho na Sinyatire y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo."

Yibukije ko serivisi za Leta zitangwa mu buryo buzwi kandi busobanutse, bityo asaba buri wese kurangwa n’ubushishozi kugira ngo adacuzwa utwe na ba Rutemayeze, kandi bagatanga amakuru y’abo babikekaho.

Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari ye cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Iya 609 yacyo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.