Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nyarugenge: Babiri bafungiwe ubwambuzi bushukana   

  Yanditswe na RNP
 1 month ago

 
 

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge ifunze abasore babiri aribo Siborurema Jean w’imyaka 25 na mugenzi we Sindikubwabo Thierry w’imyaka 32, nyuma y’aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 495.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko aba basore bafashwe tariki ya 24 ugushyingo.

Yagize ati:” Ni bamwe mu bagize agatsiko k’insoresore b’imburamikoro, bakaba batekera imitwe abaturage mu bikorwa byo kubashuka bakabarya amafaranga yabo. Aba rero nabo niko babigenje ariko umugambi wabo warabapfubanye”. Asobanura uko byagenze, SP Hitayezu yagize ati:” umuturage yaje kuri Banki i Nyabugogo kubikuza amafaranga ye, ariko bariya basore bakaba bari bakomeje gukurikirana ibikorwa bye hafi aho.

Noneho amaze kuyabikuza yarasohotse, ariko ageze hirya gato ahura nabo, ni uko batangira kumubwira ko ibintu byacitse mbese bikomeye ko hari umuntu wibwe amafaranga menshi ko Polisi irimo gusaka abantu kugira ngo iyabone”.

SP Hitayezu yakomeje avuga ko aba batekamutwe bajyanye uyu muturage hirya gato, bamusaba kumufasha igikapu cye cyari kirimo amafaranga ibihumbi 495 yari amaze kubikuza maze bagishyira hamwe n’ibyabo. Muri uko gushyira hamwe ibikapu byose bakuyemo amafaranga y’uwo mugabo, noneho mu gikapu cye bashyira amasabune n’ibyatsi ahari habitswe ya mafaranga maze bafunga neza, baramujijisha ntiyabimenya.

Bamaze kumwiba ayo mafaranga bamuhaye igikapu cye maze bamubwira gukomeza urugendo. Hagati aho ariko, hari umuturage wabirebaga byose uko byagenze, maze niko guhita abibwira Polisi nayo ihita ibafata , ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara.

Avuga kuri ubu bwambuzi bushukana nk’ubu; SP Hitayezu yagize ati:” Ubwambuzi bushukana ni uburyo umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo.

SP Hitayezu yavuze ko iki cyaha gikorwa mu buryo bunyuranye burimo; kwiyitirira amazina atari yo, kwiyitirira imirimo udafitiye ububasha,kwizeza undi ikiza,no gutinyisha ko hari ikizaba kibi. Abakora icyo cyaha baba bagamije kwambura undi imari yose cyangwa igice cyayo.

Uhamwe n’iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda.

SP Hitayezu yasabye kandi abantu gushishoza no kwikuramo inyota yo gukira vuba ku bintu utavunikiye. Yakomeje kandi asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe y’abanyabyaha. Mu gihe hari ibigaragaza ko hari igikorwa cy’uburiganya kigiye kuba, bakifashisha vuba inzego za Polisi zibegereye ndetse no mu gihe igikorwa nk’icyo cyabaye”.

Hari imirongo ya terefone wakwifashisha mu bijyanye no gutanga amakuru ku bwambuzi bushukana: 112, 0788311152, 0788311829, 0788311164 ndetse no kwegera Sitasiyo za Polisi ziri mu mirenge hose.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.