Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nyamasheke: Umwarimu araryozwa umunyeshuri wabuze yaramugize umukozi wo mu rugo   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 June 2016

 
 

Migisha David, umwarimu mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda mu rwunge rw’amashuri rwa Kanyinya ruri mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, arashinjwa gutesha ishuri umwana w’umukobwa w’imyaka 10 wo kuri icyo kigo akamuhindura umukozi we wo mu rugo nyuma akavuga ko yamubuze.

Kabanyana Xaverine, nyirakuru w’uwo mwana witwa Umwanankabandi Sandrine wigaga mu wa kabiri w’amashuri abanza, avuga ko uyu murezi yamuvanye mu ishuri amubwira ko agiye kumuha akazi ko mu rugo mu karere ka Muhanga, aho yari kumurerera umwana kuko umugore we yiga muri kaminuza y’abadivantisite i Gitwe.

JPEG - 205.2 kb
Umukecuru avuga ko bahangayitse,bagasaba uyu murezi kubagarurira umwana

Umukecuru Kabanyana yasobanuye ko uwo mwana yumvise amafaranga, akemera kuva mu ishuri bakajyana none akaba agiye kumara imyaka ibiri yose atiga. Ngo ikimuteye inkeke ni uko babaza uyu murezi akaba n’umuturanyi wabo aho umwana ari, akavuga ko na we yamubuze.

Yabwiye Imvaho Nshya ati’’ Ko yanteshereje umwuzukuru ishuri se akamujyana, namubaza aho umwana ari akambwira ngo ntahazi, bakaba banatubwira ko ngo hari igihe abana bacuruzwa,aragira ngo abe ari jye ujya kumushaka kandi ari we wamujyanye?’’

Umukuru w’uyu mudugudu, Twagirimana Issachar, avuga ko iki kibazo yakigejejweho yabaza uyu Migisha agasubiza ko umwana azamuzana, hashira igihe yajya ajya kumureba akamubura, agakora raporo ijya mu kagari.

Ati’’ Jye mbona agomba kumuzana kuko nyuma y’ijambo yambwiye ko azamuzana nta rindi yambwiye ririvuguruza, n’ibyo kuvuga ko umwana yabuze ntabyo yambwiye.’’

Nyuma yo kugezwaho iki kibazo, umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, yavuze ko yitabaje polisi kuko byonyine no kuba umwarimu Migisha yaravanye umwana mu ishuri ari ikosa rikomeye.

Ati’’Ni ikibazo gikomeye cyane kuko muri gahunda za Leta harimo kugarura abana mu mashuri, kubarinda imirimo mibi, ihohoterwa n’ibindi. Uriya murezi wakuye umwana mu ishuri akajya kumugira umuyaya, akaba atanagaragaza aho umwana ari ngo agarurwe mu ishuri ari mu makosa.”

Yongeyeho ati” Ni ikibazo gikomeye twashyikirije polisi ngo igikurikirane,umurezi we yari akigisha, ariko polisi igiye gutangira iperereza hamenyekane ukuri, nidusanga ari byo koko abiryozwe,anashake umwana amugarure mu ishuri.’’

Imvaho Nshya yaganiriye n’uyu murezi kuri telefoni igendanwa arabihakana.

Yagize ati’’ Umwana najyanye afite imyaka 20,yari yarataye ishuri mbere, iby’uwo ntaho mpuriye na byo, simbizi.’’

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.