Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nyamasheke:Umugabo w’imyaka 45 wasambanyije umwana arahigishwa uruhindu   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 May 2016

 
 

Umugabo w’imyaka 45 witwa Kamarampaka Alexis bakunda kwita Mabuso, arashakishwa ngo ahanirwe icyaha akekwaho cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 12.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yafatiwe ku ngufu mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Nyakavumu, mu murenge wa Mahembe, mu karere ka Nyamasheke, uyu mugabo ukekwaho kumufata ku ngufu ahita atoroka.

Uyu mugabo ngo usanzwe afite abagore 2 akaba yaranafungiwe igihe kirekire Jenoside yakorewe abatutsi, ngo yahengereye nyina w’umwana yagiye mu isoko mu mu saa munani z’amanywa, asanga uyu mwana ahetse undi w’imyaka 2,5 amubwira kujya ku muryamisha.

JPEG - 180.3 kb
Nyirasafari Vérène aravuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we wafashwe ku ngufu (Foto Bahuwiyongera S)

Ubwo uyu mwana yajyaga kuryamisha murumuna we, uyu mugabo yahise amusanga mu buriri amufata ku ngufu aramusambanya.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nyirasafari Vérène, nyina w’uyu mwana yagize ati:“Nkibimenya nahise njyana umwana ku kigo nderabuzima cya Mahembe bahita bambwira kumujyana ku bitaro byo kuri Ngoma mu karere ka Karongi, ngezeyo, mpita njya no kuri Polisi bampa urupapuro nshyira dogiteri.

Ndaza umwana baramupima, bampa imiti bambwira kujya gutegereza amezi 3 ngo ndebe ko yaba yaramwandujwe agakoko gatera SIDA, icyakora hagati aho numva ngo wa mugabo yafashwe n’ubuyobozi bw’akagari, hashize akanya numva ngo arabucitse na byo bimbera urujijo.”

Avuga ko yifuza ko ikibazo cy’umwana we cyakomeza gukurikiranwa uyu mugizi wa nabi agafatwa akaryozwa ibyo yakoze, cyane cyane ko yumva ko ngo umutungo w’umugore muto watangiye kugurishwa ngo amusange.

Uyu mugore kandi asaba Polisi kubaza neza uyu mugore muto aho umugabo we aherereye, kuko ashobora kuba ahazi, ntakomeze kugurisha ngo amusange.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntaganira Josué Michel, yasabye ko iperereza ryakomeza hakamenyekana aho uyu mugabo yihishe, akaza akaryozwa ubu bugome yagiriye uyu mwana.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.