Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nyamagabe: Bane bafungiye kunyereza amafaranga ya Girinka   

  Yanditswe na RNP
 September 2016

 
 

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe ifunze abayobozi b’inzego z’ibanze bane bo mu mirenge ya Mbazi na Kibirizi kubera gucyekwaho kunyereza inka zo muri gahunda ya Gir’inka zagenewe imiryango itishoboye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko abo bayobozi bafashwe nyuma y’iperereza ryimbitse kuri icyo cyaha bakurikiranweho.

Yagize ati:"Zimwe muri izo nka zagize ibibazo birimo ubugumba, uburwayi n’ibindi. Iyo abazihawe bagezaga ibyo bibazo kuri abo bayobozi. Izirwaye barazibagishaga, ariko amafaranga bazivanyemo ntibayahe ba nyirazo cyangwa ngo babaguriremo izindi."

CIP Hakizimana yakomeje agira ati:"Izagumbashye bazakaga abazihawe bakababwira ko bagiye kuzigurisha, maze amafaranga azivuyemo bakabaguriramo izindi, ariko byarangiraga ntazo babaguriye."

Yavuze ko abakurikiranweho iki cyaha ari Timothy Muhayimana, akaba ashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Mutiwingoma, ho mu murenge wa Mbazi, African Mugiraneza na Thomas Sibomana, aba bombi bakaba bashinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri uyu murenge.

Yongeyeho ko uwa kane mu bacyekwaho iki cyaha ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karambo, ho mu murenge wa Kibirizi witwa Louis Karenzi.

Asobanura ibya buri wese, CIP Hakizimana yavuze ko Muhayimana akurikiranweho kugurisha inka eshatu, hanyuma akagaragaza muri raporo ko zahawe abo zari zigenewe nyamara ntazo bahawe, naho Mugiraneza akaba akurikiranweho kwaka inka enye abazihawe akazigurisha; harimo iyo yabagishije avuga ko irwaye.

Yakomeje avuga ko Sibomana akurikiranweho kwaka inka imwe uwayihawe akayigurisha, naho Karenzi akaba acyekwaho kugurisha inka ebyiri harimo iyo yabagishije.

Uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, CIP Hakizimana yagize ati:"Ibyo abo bayobozi bakoze binyuranije n’inshingano zabo, kandi bidindiza gahunda nk’iyi igamije guteza imbere imiryango itishoboye binyuze muri gahunda ya Gir’inka. Bene iyo mikorere igomba kwirindwa no kurwanywa."

Yasabye abaturage guharanira uburenganzira bwabo batanga amakuru y’abayobozi banyereza ibyabagenewe, ndetse n’abakora ibindi byaha muri rusange.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.