Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nyagatare: Umuganga akurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amiganano   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Nsengiyumva Jean Claude w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi mu isuzumiro ry’abarwayi mu kigo nderabuzima cya Karangazi mu karere ka Nyagatare yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amakorano.

Polisi ikorera muri aka karere ivuga ko Nsengiyumva yafashwe nyuma y’aho aje kubitsa amafaranga ku mukozi utanga serivisi za Mobile Money ukorera mu kagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yavuze ko Nsengiyumva afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Karangazi mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize ati "Yaje mu masaha y’ijoro kubitsa ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda ku mukozi utanga izi serivisi, amaze kuyafata agira amakenga kuko yumvaga ataremereye nk’amafaranga asanzwe, abaza Nsengiyumva ati ’ko numva ataremereye?’ Nawe aramusubiza ati ’niko nanjye nayumvise’.

Nsengiyumva avuga ko atari azi ko atunze amafaranga y'amahimbano

Yakomeje avuga ko kubera ko hatabonaga neza uyu mukozi wa Mobile Money yayabitse nyuma y’akanya gato ajya ku itara arebye neza asanga ni amakorano. Kuko yari azi uwayamuhaye yahise ahamagara Polisi ayibwira ko Nsengiyumva yamuhaye amafaranga y’amakorano,

IP Kayigi yakomeje avuga ko bageze iwe bamusatse bamusangana andi mafaranga ibihumbi makumyabiri nayo y’amakorano.

Yagize ati "Tugeze iwe twarahasatse dusanga andi mafaranga y’amakorano ibihumbi 20 nayo y’amakorano munsi y’uburiri aryamaho, atubwira ko ari ho asanzwe abika amafaranga ye yose, bigaragara ko yari yagize ubwoba bw’ibyo yari amaze gukora.”

Nsengiyumva avuga ko aya mafaranga atari azi ko ari amakorano, kuko ngo nawe ari mugenzi we utuye mu mujyi wa Kigali wari wayamwishyuye kuko yari amubereyemo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

IP Kayigi yashimiye uyu mukozi utanga serivisi z’itumanaho, anagira inama bagenzi be ko buri gihe bajya buzuza imyirondoro y’abaje kuzisaba kugira ngo mu gihe habaye ibyaha nk’ibi byoroshye ifatwa ry’ababikoze, no kujya bashishoza mu gihe cyo kubikira no kubikuriza umukiriya amafaranga.

Nsengiyumva aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.