Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nyabihu: Imodoka yacakiwe ipakiye amakarito 60 ya divayi za magendu   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Ishami rya Polisi rirwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro (Revenue Protection Unit) rikorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, ryafashe imodoka ipakiye magendu y’amakarito 60 ya divayi za Drostdy Hof, ikaba yari yinjiye mu karere ka Rubavu iciye ku mupaka utemewe.

Iyi modoka yafashwe kuri uyu wa kabiri saa yine za mugitondo kuri bariyeri yari mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu ikaba yari ipakiye divayi bikekwa ko yari ivanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

CSP Sam Bugingo, Umuyobozi w’iri shami rya Polisi yavuze ko imodoka yafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu karere ka Rubavu bayaha abari kuri bariyeri ku Mukamira.

CSP Bugingo yagize ati "Umushoferi w’iyi modoka witwa Alexandre Mugenama ubu arafunze n’imodoka ikaba yafashwe.”

JPEG - 142.6 kb
Amakarito ya divayi yafashwe bikekwa ko yakuwe muri Congo

CSP Bugingo yakomeje agira ati "Ubufatanye bwacu n’abaturage bukomeje kuba ingirakamaro ku kurwanya magendu, ndahamagarira abaturage gukora ubucuruzi bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko kuko mu buryo ubu n’ubu kandi hafashwe ingamba zihamye kuri ubu bucuruzi.”

Itegeko rigenga imipaka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba rivuga ko umushoferi ufatiwe mu bikorwa nk’ibi acibwa amande yamadolari ya Amerika 5000 mu gihe imodoka n’ibyo yari itwaye bifatirwa.

Ingingo ya 369 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ku muntu wese unyereza imisoro n’amahoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atati kugeza kuri atandatu n’ihazabu ingana n’ibyanyerejwe.

Hagati aho, uwari utwaye iriya modoka, yabwiye Polisi ko magendu yari atwaye yari iya nyir’imodoka uzwi nka Emmanuel Tuyisenge, bikaba bivugwa ko iperereza rizerekana neza ibyo uyu mushoferi avuga ari ukuri na we agakurikiranwa.

CSP Bugingoyemeje ko kugeza ubu, inzoga zikomeye, amatabi, amavuta yo kwisiga yaciwe ku isoko, ibitenge n’indi myenda,ari byo bigize magendu ikunze gufatirwa mu ntara y’Iburengerazuba iturutse muri Congo.

 

Comments

 
 
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.