Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nyabihu: Imiti gezwa ku ivuriro yikorewe ku mutwe   

  Yanditswe na Twagira Wilson
 April 2016

 
 

Abaturage bo mu tugari twa Gakoro na Tyazo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu baratangaza ko iyangirika ry’umuhanda Nyakinama-Murama-Nyakiriba-Tubungo-Vunga ryabateye ubukene ribaheza mu bwigunge, serivisi z’ubuzima na zo zikaba zigoye cyane.

Uretse kuba iyangirika ry’uwo muhanda ari inzitizi ku kugeza imyaka yabo ku isoko, ryanatumye kugeza abarwayi ku bitaro bya Shyira bibabera ihurizo rikomeye kuko bibasaba gukora urugendo rw’amasaha atatu mu misozi bahetse mu ngobyi bitewe n’uko imbangukiragutabara idashobora kuhagera, aho binasaba ko imiti ijyanwa ku iivuriro yikorerwa ku mutwe.

Abaturage bemeza ko iyi mihanda yangiritse ituma badahahirana n’abo mu yindi mirenge yo mu karere ka Nyabihu, bakaba babibona nk’inzitizi ikomeye ku iterambere.
Indi ngaruka ikomeye ni uko uwo muhanda utagendeka kubera ibiraro byacitse wabaye inzitizi kuri serivisi z’ubuzima. Mu myaka isaga ibiri ishize ngo iki kibazo ngo bakigejeje munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Asiimwe Anitha, ubwo yasuraga Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba akabemerera ubuvugizi.

Ubu nta modoka ishobora kugera ku kigo nderabuzima cya Nyakiriba imiti bayihageza ku mutwe naho umurwayi woherejwe ku bitaro bikuru bya Shyira bisaba abaturage kumuheka mu ngobyi bagakora urugendo rw’amasaha atatu mu misozi yaho miremire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Tyazo gaherereyemo icyo kigo nderabuzima Mugiraneza Rubera, yabwiye RBA ko akagari ayobora n’aka Gakoro bidindizwa mu nzego nyinshi n’iyangirika ry’uwo muhanda ushaje ukaba utagira ibiraro bizima.

Kubera imvune baterwa no guheka mu ngobyi bakuriri iyo misozi, abaturage bo muri utwo tugari bashyizeho icyiswe inzoga y’abahetsi isabwa gutangwa ku buryo budasubirwaho.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.