Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ntiducuruza ubwenge turabutanga- Prof. Nshuti Manasseh   

  Yanditswe na GISUBIZO GENTIL M.
 4 months ago

 
 

Kaminuza ya Kigali (University Of Kigali) yakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka w’amashuri 2016-2017, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri, Umuyobozi w’Inama y’abashinze iyi kaminuza Prof. Nshuti Manasseh abahamiriza ko badacuruza ubwenge ahubwo babuha ababukeneye.

Muri uyu muhango n’abanyeshuri basanzwe biga muri iyi kaminuza bibukijwe inshingano zabazanye ko bakwiye kuba abanyeshuri b’intangarugero aho banyura hose no mu byo bakora byose.

Prof. Nshuti Manasseh yavuze ko umunyeshuri mwiza ari uhorana imyitwarire myiza(discipline) kuko ari byo Abanyarwanda bita ubupfura bugaragara mu ndangagaciro zabo.

JPEG - 287.9 kb
Prof. Nshuti Manasseh Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi yashinze Kaminuza ya Kigali (Foto Gentil)

Prof. Nshuti yagarutse ku ireme ry’uburezi ritangwa n’iyi kaminuza ati “Ntiducuruza ubwenge, ahubwo twe dutanga ubwenge ku bahisemo kutugana. Kwiga neza bihesha nyirabyo agaciro ikindi kandi ni wo murage ababyeyi muri iki gihe baraga abana.”

Yakomeje avuga ko ku gihe cyabo wasangaga benshi barabyawe n’ababyeyi batize bagakurira mu nka, amasambu n’ibindi bitandukanye bikaba bihabanye n’ubu ubwo butunzi butagaragara mu banyarwanda bose uko ari miliyoni zirenga 11.

Yongeyeho ko buri wese akwiye kumenya agaciro k’ishuri akiga aharanira gutera imbere, bagahindura imyumvire bakaba abanyeshuri beza igihugu gitezeho amaboko.

JPEG - 280.3 kb
Abanyeshuri bashya bahabwa iaze n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali

Marie Jeanne Afrika Umujyanama mu by’imyitwarire y’abanyeshuri yabahanuye ababwira ko nta munyenshuri n’umwe wemerewe kugirana ubucuti bwite n’umwarimu, ahubwo bagomba kwiga bahabwa amanota bakoreye.

Yagize ati “Ntihazagire umwarimu ukubwira ngo vayo mu rugo dukosore umukoro yabasigiye cyangwa se ibizami runaka, waba uri umuhungu cyangwa umukobwa uzabibwirwa n’uwariwe wese azanyegere abimbwire cyangwa se ampamagare.”

Umwe mu banyenshuri bakiriwe muri iyi kaminuza Bwiza Ruzindana Joseline yabwiye Imvaho Nshya ko yiteze byinshi ahereye ku buryo baharangije bafite imirmo inyuranye hanze. Yaganye iyi kaminuza nyuma yo kubwirwa ko batanga ubumenyi bwamufasha ubuzima bwose.

Kaminuza ya Kigali yakiriye abanyeshuri basaga 1000 mu mashami anyuranye, ubusanzwe ikaba yigwamo nabagera ku 4000.

JPEG - 233.3 kb
Bwiza Ruzindana Joseline umunyeshuri mushya wa Kaminuza ya Kigali (Foto Gentil)
 

Comments

  • Jeremy Muhire September 2016

    Nibyo pr. nshuti afite inariribonye murizakaminuza, cyane izumuhanga, ari Strathmore University, cyangwa Aberdeen UK. Rero arakora ibyazipe. ahubwo twebanyeshuri tuvume ubwenge UoK, kuko invugo niyongirope.baradukanirawee...badutegurira isoko ryakazi, kandi niko bikwiyerwose. Ndabashimira mbasabira kugirango dukomeze kuba no. 1

  • mahoro September 2016

    byose nukuri.....prof nshuti ntajenjetse....ukeneye abakozi neza babahanga bujuje indangagaciro ngwino muri uok


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.