Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ntaganzwa Ladislas ushinjwa ibyaha bya Jenoside yashyikirijwe urukiko   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 April 2016

 
 

Ubushinjacyaha bukuru bwashyikirije Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro Ntaganzwa Ladislas ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uherutse gushyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda mu kwezi gushize.

Ntaganzwa Ladislas ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi araregwa bitanu akaba yitabye urukiko kuri uyu wa mbere taliki 4 Werurwe 2016, birimo kurimbura imbaga y’Abatutsi, gusambanya abagore ku gahato, ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu n’ubundi bwicanyi bivugwa ko yakoreye mu cyahoze ari Komini Nyakizu muri Perefegitura ya Butare.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubu bwicanyi yari ayoboye bwiciwemo Abatutsi basaga ibihumbi 20.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku ya 15 Mata 1994, Ladislas Ntaganzwa yakoresheje ububasha yari afite ajyana n’abajandarume ndetse n’Interahamwe atageka n’impunzi za Abarundi kugota Paruwasi ya Cyahinda kugira ngo Abatutsi bari bahungiyemo hatazagira n’umwe ucika.

Ashinjwa kandi kuba yarifashishije indangururamajwi agaha amabwiriza abakoraga ubwicanyi bari mo Abasederi nka Rwamanwa, Maniraho Celestin, Dusabe Geofrey wari umugenzuzi w’amashuri na Bazarama wayoboraga inkambi y’Abarundi.

Abajijwe kugira icyo avuga kubwicanyi bwakorewe kubabariyeri yo kukanyaru harimo bariyeri yahitwa Rwabudandi n’ahandi aho yakanguriye abakonseye, no gufatanya na bamwe mu bayobozi b’ingabo kwica, no gukumira Abatutsi bose bashakaga kwambuka umupaka bahungira mu Burundi, Ntaganzwa ubwe yifashe ntiyagira icyo yemera cyangwa ngo ahakane, mu gihe munyandikomvugo yakorewe imbere y’ubushinjacyaha yari yemeye ko azavugira imbere yurukiko.

Ntaganzwa n'umwunganira muu mategeko bari biteguye kwitaba Inteko iburanisha

Me Bugabo Laurent wunagnira Ntaganzwa mu by’ amategeko yabwiye urukiko ko ashingiye ku itegeko, urukiko rwa Narugunga rudafite ububasha bwo kuburanisha umukiriya we, kandi ko hakiri ikibazo cy’uko nta dosiye y’ibyo aregwa arabona ngo ayisome, asaba ko bahabwa umwanya.

Siboyontore J Bosco Uyobora ishami rishinzwe gushakisha abakoze Jenoside bahungiye mu bindi bihugu yabwiye Imvaho Nshya ko urukiko rwa Nyarugunga rufite ububasha bwo kuburanisha Ntaganzwa cyane ko ruherereye mu Murenge yasohoreyemo ubwo yashyikirizwaga ubutabera bw’u Rwanda n’Urwego rwahawe kurangiza imanza za Jenoside, MICT(Mechanism for International Criminal Tribunal).

Ladislas Ntaganzwa yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 ahitwa Nyanzale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda tariki 20 Werurwe 2016.

Icyemezo ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kizafatwa ku ya 6 Mata 2016.

Ntaganzwa n'umwunganira mu mategeko banze gusubiza ibirego bashinjwaga mu rukiko

 

Comments

 
 
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.