Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nta musaruro wakwitega ku mukozi utagira amasezerano y’akazi-MIFOTRA   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 5 months ago

 
 

Minisiteri yaAbakozi ba Leta n’Umurimo iranenga abakoresha badatanga amasezerano y’imikoranire n’abakozi babo, ikibutsa ko gukoresha abantu binyuranyije n’amategeko bigira ingaruka nyinshi zirimo no kurumba k’umusaruro umukozi yakagombye gutanda.

Iyi Minisiteri ivuga ko umukozi wahawe akazi atagombye kurenza nibura amezi atandatu atarabona amasezerano yanditse kuko biba ari ukumuhemukira, guhemukira igihugu ndetse no kwizera ko bagukorera nta musaruro batanga.

Abakozi batandukanye bo mu karere ka Rubavu bavuga ko kudahabwa kontaro ari bimwe mu bibatera umutekano muke mu kazi, bagasanga kutagira amasezerano y’akazi bibangamira uburenganzira n’umutuzo byabo ndetse bigira n’ingaruka k’umusaruro uba uteganyijwe.

Kanamugire JMV, umwe mu bakozi batagira kontaro ukorera muri kimwe mu bigo by’i Rubavu, yemeza ko baherutse binjira mu kazi ariko bagategereza ko bazahabwa kontaro bagaheba. Yemeza ko bibangamira umutekano wabo ndetse nabo bagakora mu buryo budakwiye.

JPEG - 328.2 kb
Abakoresha basabwe guha amasezerano abakozi babo (Foto Iyaremye Y)

Aragira ati “Iyo mudafitanye amasezerano agufata uko yiboneye nawe ugakora ubona ko umwanya ukoramo Atari uwawe, ko nta cyangombwa kigaragaza ko uri mu kazi, ubwo rero ntabwo ibyo ukora ubigira ibyawe, umunota ku wundi umukoresha Ashobora kukwirukana kandi ntabwo wabona aho umurega.”

We n’abandi bakozi bahamya ko abikorera ari bo bakora aya makosa, aho umukozi ahembwa ukwezi ariko akaba nta cyizere ko azahembwa ukwezi gutaha. Ngo hari n’aho umukozi ahembwa ari uko bungutse gusa, bagasaba ko ababishinzwe babigenzura.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo ivuga ko bitari bikwiye ko umukoresha yirengagiza guha umukozi agiye gukoresha amasezerano, kuko aba anyuranyije n’itegeko rigenga umurimo.

Nkundabakura Karima Java, umugenzuzi mukuru w’umurimo muri iyi Minisiteri, anenga abakoresha badatanga amasezerano, akavuga ko umukoresha atagombye kurenza amezi 6 ataraha umukozi amasezerano yanditse.

Aragira ati “Hari abakoresha babikora bagatanga amasezerano atanditse, n’ubwo byemewe mu gihe kitarenze amezi 6 ariko hari aho usanga bikorwa bikagera no ku myaka 2. Icyo gihe ibyo nta mutekano, nta n’umusaruro wamutegaho, aba hari ibintu byinshi atabasha kugeraho nko kuba yakwizerwa mu bigo by’imari n’ahandi kandi aba yishe itegeko rigenga akazi, kandi twarabihagurukiye duhereye mu biganiro.”

Ikibazo cyo kutagira amasezerano y’akazi kandi cyagaragajwe nk’imwe mu ntandaro z’amakimbirane akunze kurangwa ahagati y’abakozi n’abakoresha.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.