Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nta munyarwanda ufite isezerano ryo kuba umukene - Minisitiri Nsengimana   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 2 months ago

 
 

Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert, yasabye abaturage bo mu karere ka Rubavu ndetse n’Abanyarwanda gukunda umurimo, bakabyaza umusaruro amahirwe y’iterambere igihugu cyabahaye, bagasezera burundu ku bukene.

Minisitiri Nsengimana yibukije aba baturage kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira igihugu cyiza, gifite umutekano n’imiyoborere myiza utasanga ahandi, kandi cyorohereza ushaka kwiteza imbere.

Ubu butumwa uyu muyobozi yabugarutseho ubwo yari yasuye abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo, ahazubakwa umudugudu w’icyitegererezo.

JPEG - 194.3 kb
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana aganira n’abaturage bo ku Nyundo (Foto Iyaremye Y)

By’umwihariko ku baturage bo muri uyu murenge ugiye kubakwamo umudugudu w’icyitegererezo, yabibukije ko bagiye kwegerezwa ibikorwa remezo, abibutsa kwagura ibitekerezo bagashaka uko babyaza umusaruro aya mahirwe Leta ibahaye.

Yagize ati “Mugiye kubakirwa umudugudu uzuzura utwaye akayabo k’amafaranga miliyoni 800, hazatuzwamo abari batuye nabi mu manegeka muzazanirwa itanura rya kijyambere, agakiriro, ikigo nderabuzima, amashuri, interineti yihuta ya 4G n’ibindi byihutisha iterambere, mwigeze mubona he Leta yita ku muturage kugeza kuri uru rwego?.”

Yakomeje agira ati “Aya ni amahirwe yiyongera ku yo mwari mufite mukwiye kumenya ko nta munyarwanda wasezeranye kuba umukene, mukwiye gukora cyane kugira ngo mugere ku bukire mwifuje, mubeho munazigamira abana banyu.”

Mukeshimana Emerance, umwe mu baturage batuye ahagiye kubakwa uyu mudugudu, yagize ati “Kuba tugiye kwegerezwa umudugudu w’icyitegererezo ni andi mahirwe, nk’uko dukangurirwa gukora tuzawubyaza umusaruro mu buryo bwose bushoboka.

Turagirwa inama yo kwizigamira no gukora cyane, niho natwe twiteze icyizere cy’ahazaza n’ubuzima bwiza.”

Murenzi Janvier, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, nawe yibukije abaturage kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye agaragara mu karere kabo.

Yagize ati “Mu karere kacu hari amahirwe menshi, dufite akarere keza kandi kera ndetse kanafatwa nka kimwe mu bigega by’igihugu.

Rero kuba nta sezerano twagiranye n’ubukene, dusabwe kubyaza umusaruro amahirwe yose dufite yiyongeraho kuba turi mu gihugu kiyobowe neza kandi giha amahirwe abanyarwanda.”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.