Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ngoma: Umwana yishwe n’insinga z’amashanyarazi zishinyitse mu butaka   

  Yanditswe na Manishimwe Noël
 April 2016

 
 

Umwana witwa Iriwacu Parfait uvuka mu mudugudu wa Ruhama, mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Remera yishwe n’ insinga z’umuriro w’amashanyarazi ubwo yakinaga hafi yo mu rugo iwabo kuwa 4 Mata 2016.

Iriwacu Parfait wishwe n’umuriro w’amashanyarazi agiye gutoragura agapira ko gukina, yavutse mu mwaka 2005. Ni uwa Habimana Faustin na Umubyeyi Verena batuye mu kagari ka Nyamagana , umurenge wa Remera, mu karere ka Ngoma.

Ubwo Imvaho Nshya yageraga ahabereye ibi byago, abaturanyi b’umuryango wagize ibyago bahuriraza ku kuba harabaye uburangare bw’abafite mu nshingano gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi kuko ngo muri ako gace kazwi cyane nk’i Kabare hagaragara insinga nyinshi z’amashanyarazi zica hasi ku butaka kandi zikaba zidafunitse ku buryo ngo zidasiba guteza impanuka

JPEG - 251.3 kb
Muri aka gace hagaragara insinga nyinshi zica ku butaka zicamo amashanyarazi kandi zidafunitse zishoboraguteza impanuka

Rumenge Jean Claude utuye muri metero 5 n’ahabereye ibi byago avuga ko byabaye ahagana I saa saba z’amanywa zo ku wa Mbere, ubwo abana bakinaga nk’uko bisanzwe.

Yagize “Abana bakinaga bisanzwe, ariko hari insiga zimaze iminsi noneho zari zaranarenzweho n’ibyatsi ku buryo zitagaragaraga, ubwo rero abana igihe bakinaga agapira kagiyeyo yiruka agiye kukareba, ntiyarazi iby’insinga kandi hari ibyatsi yikubitamo arafatwa, yaguye agaramye insinga zimufata mu bitugu no ku mutwe.”

Rumenge akomeza asobanura ko byatwaye nk’iminota 10 bagerageza kureba uko bamutabara, aho biganaga uko bakupa umuriro w’amashanyarazi ariko bikaba iby’ubusa.

Ati “Byaratugoye, bagenzi be bavugije induru natwe ubwacu tugira ikibazo urumva ntawari bumukureho ahubwo kubera guturira iyi pironi yabo, tubona uko bakupa umuriro ,byabaye ngombwa ko tujya kwigana uko bakora, ku bw’amahirwe tubona turawukupye, tubona gukuraho uwo mwana. Umukoraho wumvaga hari umutsi ugitera ariko yageze kwa muganga , dusanga byarangiye.”

JPEG - 192.6 kb
Urupfu rwa Iriwacu Parfait rwatewe nuko insinga zica ku butaka zitari zifunitse

Niyonkuru Benoit, umuyobozi w’ikigo gikwirakwiza ingufu zikomoka ku mashanyarazi EUCL Ishami rya Ngoma, yihanganishije umuryango wa Iriwacu; agaragaza ko hafashwe ingamba z’uko insinga zose zitwara amashanyarazi zigomba gucishwa mu kirere.

Yagize ati “twababajwe n’ibyabaye kandi byagaragaye ko n’izo nsinga aho zari zitagaragara. Byaragaraye ko ahantu umuriro wageze mbere, hari insinga zica mu butaka ariko muri iki gihe hari gahunda iteganyijwe yuko insinga nyinshi zinyura mu butaka zizashyirwa hejuru.

Hagati aho ariko dushishikariza abaturage kujya baduha amakuru mu gihe hari urusinga, bakeka ko rwateza ikibazo rwaba ruri hasi cyangwa hejuru kugira ngo tubikurikirane bidatwara ubuzima bw’abaturage.”

JPEG - 1 Mb
Ubuyobozi bwa EUCL ishami rya Ngoma, burizeza abaturage ko bitarenze icyumweru kimwe insinga zica ku butaka zose ziraba zafunitswe.

Ku kibazo cy’insinga z’amashanyarazi zica ku butaka kandi zidafunitse bigatera impungenge abaturage, umuyobozi wa EUCL ishami rya Ngoma, avuga ko mu bitarenze icyumweru kimwe ahagaragara insinga zose ziraba zamaze gufunikwa , mu gihe bategereje kuzizamura ngo zinyuzwe mu kirere.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.