Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ngoma: Umuganga wishwe arashwe ’ntiyari abanye neza’ n’abo bakorana   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 September 2016

 
 

Maniriho Christian w’imyaka 30 y’amavuko yishwe arashwe n’abataramenyekana ubwo yavaga gucuruza hafi y’iwe n’ikigo nderabuzima cya Nyange akoramo giherereye mu mudugudu wa Rusave, Akagari ka Nyange umurenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma mu ijoro ryo kuri ku wa 4 Nzeri 2016.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera byabereyemo Bizumuremyi Jean Damascene, yavuze ko Maniriho Christian wakoraga muri Laboratwari y’ikigo nderabuzima yarasiwe hafi yaho avuye gucuruza, ahagana saa tatu n’igice z’ijoro avuye ku kazi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yagize ati “Byabaye aha saa tatu n’igice za nijoro… nyuma yo kumurasa, yahise aturitsa na grenade; bishoboka ko uwabikoze yagiraga ngo akure umutima abaturage abone n’uko abacika batamubonye.”

JPEG - 105.2 kb
Abaturage bahise baremeshwa inama basabwa kujya batangira amakuru ku gihe

Gitifu Bizumuremyi yakomeje avuga ko nyuma y’urupfu rwa Maniriho Christian abaturage bo mu murenge wa Mugesera batumijwe mu nama bahanahana amakuru, muribo habonekamo abavuga ko nyakwigendera yajyaga avuga ko atabanye neza n’abo bakoranaga ku kigo nderabuzima cya Nyange.

Ati “Hari abatanze amakuru, y’uko mu bo bakoranaga batari babanye neza; ayo twayamenyeye aho ariko urumva ko arafasha mu iperereza kuko uyuwakoze ubu bwicanyi ntaramenyekana. Inzego z’iperereza ziracyegerenya ibimenyetso.”

Inzego z’ubuyobozi n’umutekano zahise zigirana inama n’abaturage bo mu midugudu 10 igize akagari ka Nyange byabereyemo, n’abo mu midigudu 4 yo mu kagari k’Agatare byegeranye, basabwa kudakuka umutima no kujya bihutira gutanga amakuru, hakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano zikomeje kwegerenya ibimenyetso no gushakisha ababa bihishe inyuma y’ubu bwicanyi. Maniriho asize umugore umwe, bari bamaze amazi 4 bashyingiranywe.

 

Comments

 
 
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.