Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Musenyeri Dominique Ngirabanyiginya yitabye Imana   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Mgr Dominique Ngirabanyiginya wari umusenyeri w’icyubahiro muri diyosezi ya Nyundo yaraye yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa 7 Nzeli 2016.

Uyu mukambwe wari ufite imyaka 79 azwiho kuba yarareze abantu benshi bakomeye, barimo abapadiri, abasenyeri n’abayobozi... Azwi kandi nk’umuhanga usigiye Kiliziya Gatolika y’u Rwanda indirimbo nyinshi zihimbaza Imana.

Yavukiye muri paruwasi ya Kabgayi mu 1937, atangira iseminari nto mu 1952, ahabwa ubupadiri mu 1964.

Yabaye umurezi mu iseminari amara imyaka myinshi mu iseminari yitiriwe Mutagatifu Piyo wa X yo ku Nyundo.

Abamuzi bose bahuriza ku kuba yarakundaga umuziki dore ko no mu za bukuru ari ryo somo yigishaga akarifatanya n’Ikilatini. Mu Iseminari ya Nyundo ahasize imwe muri kompanyi zicuranga Fanfari zamamaye mu gihugu.

Mu myaka isaga icumi ishize yari yarafashwe n’uburwayi akenshi akajya kubwivuriza no mu mahanga.

Mu 2014 ubwo Mgr Ngirabanyiginya yizihizaga Yubile y’imyaka 75 amaze avutse anabatijwe, Musenyeri Vincent Harolimana wa diyosezi ya Ruhengeli uri mu banyeshuri be ndetse bakaba barabanye igihe kitari gito ubwo yari ayoboye iseminari ya Nyundo yavuze ko azamwigiraho bwinshi.

Ati "Mgr Dominiko yabaye indorerwamo dukwiye kwireberamo nk’abasaseridoti. Yadutoje kmenya gukora icyo ugomba gukora, ukagikorera ku gihe n’aho ugomba kugikorera. Yakomeje avuga ko Mgr Dominiko n’ubwo akuze ariko adasigara inyuma mu iterambere, asoza yerekana ko diyosezi ya Nyundo ifite amahirwe yo kuba ifite Myr Dominiko nk’umupadiri w’inararibonye kandi w’indahemuka.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.