Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Musanze: Inkuba yahitanye umukobwa arimo kureka amazi   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 August 2016

 
 

Imvura idasanzwe yahitanye Mukamanzi w’imyaka 20 y’amavuko mu mudugudu wa Gasizi, Akagari ka Nyabigoma Umurenge wa Kinigi mukarere ka Musanze mu gihe yari arimo kureka amazi y’imvura.

Iyi mvura yaguye mu ngihe cya sa moya z’ijoro ryo ku wa gatandatu kuwa tariki 14 Kanama 2016 yarimo umuyaga mwinshi n’inkuba.

Nyiramakuba Frasie ni nyina wa Mukamanzi yagize ati “Ubwo Mukamanzi yafashe isafuriya kugira ngo arebe ko yabona amazi y’imvura ku mureko, mu kanya gato nk’ako guhumbya nagiye kubona mbona ibishirira ubwo nahise nikubita hasi ntazi iyo ndi, aho nazazanzamukiye nasanze umwana wanjye yapfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge w’akagari ka Nyabigoma, Ngendahimana Donat, yagize ati “ Ni byo koko uriya mwana w’umukobwa inkuba yamukubise mu gihe yarekaga amazi, ndetse na nyina yaguye igihumura, ahembutse asanga umwana we yapfuye”.

Mukamanzi yashyinguwe uyu munsi mu masaha ya sa yine zo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama.

Ngendahimana akomeza asaba abaturage kwirinda kujya hanze igihe imvura irimo igwa, kutugama mu nsi y’ibiti , no kwirinda gucomeka ibikoresho by’umuriro w’amashanyarazi nka radiyo, televiziyo , firigo n’ibindi.

Uyu murenge ni umwe muri Musanze, ukunze kwibasirwa n’inkuba mu bihe by’imvura. Ibi bibaye kandi mu gihe abana batatu bo mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba ku cyumweru, babiri muri bo bagapfa umwe agakomereka.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.