Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Musanze: Imvura itunguranye yiganjemo umuyaga yasenye amashuri   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 July 2016

 
 

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 7 Nyakanga 2016 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, imvura itunguranye yiganjemo umuyaga yasenye ibyumba by’amashuri bitatu byo ku rwunge rw’amashuri ya Kigombe (GSK) riherereye mu mudugudu wa Kungo, Akagali ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu karere Ka Musanze.

Abanyeshuri bavuganye na Imvaho Nshya batangaje ko iyi mvura yasenye ibyumba by’amashurinta munyeshuri uhegereye kuko bari mu nyubako bafatiramo amafunguro. Gusa ngo ni amahirwe bagize kuko kuri icyo kigo hari n’urukuta rw’icyumba cyigiramo inshuke cyaguye hasi.

Ubuyobozi bw’iki kigo burabogoza kuko ngo ibyumba by’amashuri byasenyutse bitari no mu bwishingizi.

Na none mu mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rwebeya muri uwo murenge wa Cyuve, hasenyutse inzu y’uwitwa Safari igisenge cyose n’amabati biraguruka.

Safari yagize ati “Imvura yatangiye kugwa twumva umuyaga urahushye cyane tugiye kubona tubona igisenge kiragiye twahise rero dusohoka; hangirikiyemo byinshi urabona nibwo twari tumaze gusarura udushyimbo twabaye amazi n’ibyondo ibikoresho byo mu nzu.”

Uretse iyo nzu ya Safari hamaze kubarurwa n’izindi 16 z’abaturage zasenywe n’iyo mvura. Hari kandi n’imirima y’amasaka yari agiye kwera iyi mvura yararitse hasi.

Mwumvaneza Jean Baptiste Umukozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Kabeza yavuze ko ubu icyo bagiye gukora ni ubuvugizi ku bantu batishoboye binyuze mu gukora umuganda udasanzwe nyuma yo kumenya nezumubare n’agaciro k’ibyangiritse.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.