Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Musanze: Igiciro cy’urugendo Kigali-Musanze cyikubye 2   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 May 2016

 
 

Iyangirika ry’umuhanda Musanze-Kigali kubera inkangu zatewe n’imvura yaguye mu rukerera rwo ku cyumweru ryatumye igiciro cya serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri uyu muhanda cyikuba inshuro ebyiri.

Bivugwa ko ingendo zari zisanzwe zishyurwa 1750 ubu zageze ku bihumbi 3500.

Abagenzi n’abatanga izi serivisi bahuriza ku kuba bagizweho ingaruka zinyuranye n’izi mpinduka zabatunguye, aho abagenzi bavuga ko imirimo yabo yadindiye, naho abatwara abagenzi bo bakagaragaza impungenge z’uko imodoka zabo zishobora kwangirikira mu mihanda zirimo gukoresha ubu.

Inkangu zafunze umuhanda Musanze-Kigali mu misozi ya Buranga mu rukerera rwo ku munsi w’ejo hashize, zari zikiri imbogamizi kubakoresha uyu muhanda kugera mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa mbere.

Abagenzi bari bakeneye gukoresha uyu muhanda muri Gare ya Musanze muri iki gitondo, barimo Nzarikizwaniki wagize ati “Iki kibazo cyatugizeho ingaruka nyinshi kirimo kuba tutabatabashije kubona uburyo bwo kwitabira imirimo yacu ya buri munsi, ndetse n’ibiciro by’urugendo Musanze Kigali rwikubye inshuro 2 mu buryo butunguranye. Kuko ubu kugera i Kigali turi gusabwa amafaranga 3500; urumva rero ko bitatworoheye.”

Impamvu yo kwikuba 2 kw’igiciro cy’urugendo Musanze-Kigali, ni intera yiyongereye ugereranyije n’iyari isanzwe, dore ko inzira irimo gukoreshwa n’imodoka zitwara abagenzi kugeza ubu, ari izenguruka mu karere ka Burera, Gahunga-Ntaruka-Kirambo-Base. Usibye impungenge z’imiterere y’umuhanda zakwangiza imodoka zabo, umwe mu bahagarariye sosiyete zitwara abagenzi muri uyu muhanda, avuga n’igiciro kitari shyashya, aho ngo kubera kuzunguruka mu karere ka Burera berekeza bava i Kigali bashyizuza amafaranga 3500, kandi ngo biri kubangiriza imodoka kubera imihanda mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude yavuze ko zimwe mu ngamba zabaye zifashwe kugirango ingendo zikomeze kandi, harimo guhagarika urujya n’uruza rw’imodoka ziremereye cyane, abadafite gahunda zihutirwa cyane nabo bakaba bagirwa inama yo kuba basubitse ingendo zabo, mugihe inzego bireba zikigerageza gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire mu buryo.

Kugeza ubu umuhanda Musanze-Gahunga-Ntaruka-Kirambo-Base, ni wo rukumbi ukora nyuma y’aho undi wa Musanze-Mukamira-Ngororero-Muhanga-Kigali nawo wari wafunzwe n’amasuri no kurengerwa.

 

Comments

 
 
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.