Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Mu mezi abiri Gereza ya 1930 izimurirwa i Mageragere   

  Yanditswe na MUGISHA BENIGNE
 5 months ago

 
 

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruratangaza ko mu mezi abiri ari imbere, abagororwa bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge na Gasabo bazimurirwa muri gereza nshya ya Mageragere.

Ubwo Umuyobozi wa RCS, CGP George Rwigamba na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana basuraga gereza nshya irimo kubakwa mu Murenge wa Mageragere, Rwigamba yavuze ko imirimo yo kuyubaka igeze kure.

Yagize ati “Biragaragara ko aho imirimo yo kubaka gereza igeze hashimishije, turateganya kwimura Gereza ya Nyarugenge n’iya Gasabo mu mezi abiri ari imbere.”

JPEG - 599.5 kb
Minisitiri w’umutekano Musa Fazil Harerimana yerekwa aho gereza ya Mageragera igeze yubakwa

Iyi gereza imaze igihe yubakwa, ije gukemura ikibazo cy’ubucucike bwavugwaga muri izi gereza uko ari ebyiri, nk’uko byakunze gutangazwa n’abayobozi ba RCS mu gihe cyashize, inategerejweho gufasha abazayicumbikirwamo kwisanzura kuko ari ngari.

Umwe mu bagororwa barimo kuyabaka yavuze ko nibamara kuyimurirwamo bazaba bisanzuye kuko ari hagari ndetse bakaba banabasha kuhakorera ka siporo mu gihe ubuyobozi bwa gereza buzaba bubibemereye.

Ati “Urebye ubunini bw’ahubatse iyi gereza, abazayimurirwamo tuzaba twisanzuye ndetse tunashobora kuhakorera ka siporo. Ni nini, ni ngari kandi yubatse neza rwose

JPEG - 599.5 kb
Minisitiri w’umutekano Musa Fazil Harerimana yerekwa aho gereza ya Mageragera igeze yubakwa

mu buryo bugezweho.”

Gereza ya Mageragere yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014, nyuma y’imirimo yo kwimura abaturage bari bahafite amasambu.

Abaturiye iyi gereza baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko bishimiye ko gereza ibegera, kuko ari muri kimwe mu bikorwa by’amajyambere bizatuma n’ibindi birushaho kubegerezwa.

Mukamunana Dancilla ati “Twishimiye guturana na gereza kuko tuzi neza ko abayirimo ari abantu nka twe kandi kikaba n’igikorwa cy’amajyambere kizazana ibindi nk’imihanda, amazi meza, amashanyarazi n’ibindi.”

Banayitezeho kubona bimwe mu bihingwa birimo imboga kuko basanzwe ngo bazi ko abagororwa bakunda gukora ubuhinzi.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.