Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Mu kwezi kumwe Abanyarwanda baratangira guhabwa indangamuntu zikomatanyije   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 May 2016

 
 

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu, NIDA, cyatangaje ko Rwanda ruzatangira umushinga wo gutanga indangamuntu zikomatanyije, (Smart IDs) muri Nyakanga 2016.

Izo ndangamuntu zizaba zikubiyemo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ikarita y’ubwisungane mu kwivuza cyangwa iy’ubwishingizi (RSSB), nimero y’abasora y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisororo n’Amahoro (TIN) n’ibindi byangombwa.

Umushinga wo gutanga indangamuntu zikomatanyije watangajwe muri Kanama 2014, uza kugenda usubikwa bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ivugurura mu bakozi ba Leta.

Mu gihe izisanzwe zigurwa amafaranga 500, izikomatanyije zo zizajya zigurwa 15 000. NIDA ivuga ko gutunga izo ndangamuntu bitazajya bibuza ba nyirazo gutunga ibindi byangombwa bikubiyemo.

Iki kigo kinasobanura ko abazifite bazajya basabwa kwitwaza pasiporo isanzwe mu gihe bagiye mu mahanga kubera ko nta masezerano u Rwanda ruremeranya n’ikindi gihugu ajyanye n’uyu mushinga.

Mu nama igamije kwiga ku ndangamuntu zikoranye ikoranabuhanga muri Afurika iri kubera i Kigali (ID4Africa), umuyobozi wa NIDA, Nyamulinda Pascal, yavuze ko iyo ndangamuntu izaba ikozwe mu ikoranabuhanga rya ‘java’, ifite umutima w’ubushobozi bwa kilobytes 64.

JPEG - 165.4 kb
Urugero rw’indangamuntu ikomatanyije

Nyamulinda yasobanuye ko umushinga w’indangamuntu zikomatanyije uri muri gahunda Leta yihaye yo guha abanyagihugu irengamimerere rijyanye n’igihe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis, yavuze ko ikoreshwa ry’indangamuntu zijyanye n’igihe rizoroshya itangwa rya serivisi zitandukanye zirimo iz’ubuvuzi.

Kaboneka yasobanuye ko u Rwanda rwakoze byinshi muri serivisi z’irangamuntu birimo no kugabanya igiciro cyazo ku mafaranga 500 ku buryo ari cyo gito kurusha ahandi muri Afurika.

Inama ya ID4 Africa, ejo hashize yibanze ku kamaro k’irangamuntu mu iterambere ndetse n’imbogamizi zibangamira itangwa ryazo.

JPEG - 58.8 kb
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu mu nama ya ID4 Africa

Iyo nama kandi iriga ku buryo ibihugu bya Afurika byahuza gahunda z’itangwa ry’indangamuntu, kwirinda abakoresha iz’impimbano no kurinda amakuru y’abenegihugu ari mu bubiko bw’ikoranabuhanga.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.