Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye uko u Rwanda rwita ku bahohotewe   

  Yanditswe na RNP
 June 2016

 
 

Ku itariki 12 Kamena, Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville, Ingani Inès Nefer yasuye ishami rya Isange One Stop Center rya Kacyiru, maze ashimishwa na serivisi zayo.

Muri urwo rugendoshuri nk’uko nyir’ubwite yabivuze, Minisitiri Ingani yari aherekejwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuyango mu Rwanda, Diane Gashumba.

Aba baminisitiri bombi bakigera ku Isange One Stop Center ya Kacyiru, bakiriwe n’umuhuzabikorwa wayo, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire.

SP Shafiga yabwiye uwo mushyitsi ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagana iki kigo bahabwa serivisi zirimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa bakorewe, kandi yongeraho ko ibyo byose babikorerwa ku buntu.

JPEG - 51.9 kb
nès Nefer Ingani, Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville aherkejwe na Dr Diane Gashumba, Ministiri w’uburinganire n’umuryango bakirwa n’umuyobozi wa Isange Supt. Shafiga Murebwayire

Amaze kubwira uwo mushyitsi serivisi abagana iki kigo bahabwa, SP Shafiga yamweretse aho zitangirwa ndetse amusobanurira uburyo zitangwa.

Yamubwiye ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana harimo gushyiraho umurongo wa terefone uhamagarwa ku buntu utangirwaho amakuru ya bene iri hohoterwa, iyo nomero akaba ari: 3029

Nyuma yo kwerekwa no gusobanurirwa serivisi za Isange One Stop Center, Minisitiri Ingani yagize ati:"Twaje kwigira ku buryo U Rwanda rushyira mu bikorwa politike y’uburinganire. Twahisemo gukorera urugendoshuri mu Rwanda kubera ubudashyikirwa bwarwo mu kwimakaza ihare ry’uburinganire, kandi ndahamya ndashidikanya ko ari byo byaruhesheje ishema ku ruhando mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati,"Nashimishijwe n’uburyo bunoze bwa Isange One Stop Center bwo kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana. Ishusho rusange y’imikorere y’iki Kigo izadufasha kunononsora gahunda zacu zijyanye no kwita ku bakorewe bene iri hohoterwa."

Minisitiri Ingani yagize kandi ati:"Nkurikije ibyo nabonye, nta kindi navuga uretse kubashimira no kuvuga nti U Rwanda ni intangarugero mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana no gufasha abarikorewe."

Isange One Stop Center yashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame, ikaba kugeza ubu ifite amashami 23 mu bitaro by’uturere.

 

Comments

  • Mike June 2016

    Komereza aho Isange! Uburyo mwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe birashimishije. Serivisi zanyu ni indashyikirwa, kandi ndahamya ndashidikanya ko iyo mikorere yanyu myiza ari yo yateye Minisitiri Ingani Inès Nefer ndetse n’abandi babasuye mbere ye bo mu bindi bihugu baza kureba uko mubigenza.


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.