Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe yahaye umukoro inzego z’ubuhinzi mu Rwanda   

  Yanditswe na BIRORI ERIC
 July 2016

 
 

Kuri uyu wa 05 Nyakanga 2016, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi,yahaye umukoro inzego zitandukanye ziyoboye ubuhinzi mu Rwanda RAB gushyira imbaraga nyinshi mu bushakashatsi bushingiye ku bibazo by’Abahinzi n’Aborozi ndetse no guharanira kongera ibyoherezwa hanze.

Ibi Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yabivugiye mu karere ka Huye ubwo yasozaga itorero mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, itorero ryitabiriwe n’abagera kuri 1001 bakora mu buhinzi n’ubworozi mu gihugu hose.



Muri iri jambo Minisitiri Murekezi yasabye inzego zirebwa n’ubuhinzi mu Rwanda zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi ( RAB) gushyira imbaraga nyinshi mu bushakashatsi bushingiye ku bibazo by’abahinzi n’aborozi ndetse no kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Yagize ati “Nsabye nkomeje Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ikigo RAB gushyira imbaraga nyinshi mu bushakashatsi bushingiye ku bibazo by’Abahinzi n’Aborozi.”

Yakomeje asaba abari mu itorero gukora batiganda baharanira kuba ku isonga ry’impinduramatwara y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi ka buri munsi.

Yagize ati “Ndabasaba kurangwa n’ Umuco w’ubupfura ujye ubaranga muri gahunda zigenewe abatishoboye nka Girinka mwirinda kurangwa n’umuco w’ubusambo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira,yavuze ko iri torero ryateguwe rigamije kunoza imikorere muri uru rwego hagamije kongera umusaruro.



Ubusanzwe urwego rw’ubuhinzi rwitabirwa n’Abanyarwanda basaga 72% rutanga kimwe cya gatatu cy’umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).

Urwego rw’Ubuhinzi n’ubworozi kandi rutanga 90% rw’ibiribwa mu Rwanda , rukagira n’uruhare mu kurwanya ubukene.

Mu ishusho y’umusaruro mbumbe w’igihugu yasohowe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare muri Werurwe 2016 yerekana ko urwego rw’ubuhinzi rwinjije 33% by’umusaruro wose u Rwanda rwabonye mu mwaka wa 2015.

Mu ingengo y’imari yo muri 2016/2017 ubuhinzi buziharira amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 61, angana na 8% by’ingengo y’imari yose.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko. (...)

Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove
Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Abagabo 5 bafunzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa bari bibye mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Nzove (...)

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda Hategekimana Isaie w’imyaka 42 ukomoka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, washakishwaga na Polisi y’u Rwanda akekwaho ubujura yakoreye mu karere ka (...)

Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye bwayo n’abaturage mu minsi mikuru
Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye bwayo n’abaturage mu minsi mikuru

Polisi y’u Rwanda iravuga ko uretse impanuka nke zabaye, ubundi umutekano wari ntamakemwa mu minsi mikuru itambutse, uyu mutekano ukaba warabonetse kubera ubufatanye bwayo n’abaturage. Aganira (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.