Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe arifatanya n’abanya Gakenke mu gushyingura abahitanwe n’imvura   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 May 2016

 
 

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi arifatanya n’abaturage bo mu karere ka Gakenke mu gushyingura abantu 34 bahitanwe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira 8 Gicurasi 2016.

Mu kiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru,RBA, Minisitiri ushinzwe ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine yavuze ko Leta y’u Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda babuze ababo ndetse n’abafite imitungo yatikijwe n’imvura idasanzwe.

Yavuze ko abayobozi barimo abaminisitiri barifatanya n’abaturage hirya no hino mu gihugu mu gushyingura abagendeye muri ibi biza bitaherukaga mu Rwanda.

JPEG - 55.3 kb
Gakenke yibasiwe n’ibiza kurusha utundi turere

Minisitiri Mukantabana yongeyeho ko by’umwihariko Minisitiri Murekezi arerekeza mu karere ka Gakenke ahaguye abaturage benshi kurusha ahandi.

Kugeza ubu habarurwa abantu 49 bapfuye bahitanwe n’ingaruka z’imvura idasanzwe; barimo 34 bo muri Gakenke, Muhanga 8, Ngororero 3, Rubavu 4. Hakomeretse abantu 24 naho amazu asaga 500 arasenyuka.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, yashyikirije Leta ya Uganda imodoka n’ipikipiki byibwe bigafatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe (...)

USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000
USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000

Abanyeshuri 51 545 bo mu turere dutandukanye two mu Rwanda bahawe ibikoresho bizabafasha mu masomo binyuze muri gahunda ya Twiyubke yatewe inkunga n’Ishami rya USA rishinzwe iterambere (...)

Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.