Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Minisitiri Gen. Kabarebe abona Ubunyarwanda nk’intwaro ikomeye   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 May 2016

 
 

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe yagaragaje ko Ubunyarwanda ari intwaro iruta izindi, abasa abanyarwanda kuyitwaza iteka kuko ari yo itazigera itsindwa mu gukomeza kubaka u Rwanda.

Gen. Kabarebe yerekanye imbaraga z’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuri iki cyumweru ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu cyahoze ari komine ya Rwerere na Mutura.

Yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge ari yo nzira yonyine Abanyarwanda bafite izabageza ku iterambere rirambye, abasaba gukomeza gutahiriza umugozi umwe birinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza kiyibamo.

Yanihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agaya n’abijanditse mu kwica inzirakarekane.

JPEG - 106.8 kb
Gen. Kabarebe yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’Ubunyarwanda nk’intwaro ihamye iganisha ku iterambere

Yagize ati ”Intwaro dufite ni uko twimirije imbere Ubunyarwanda, turabasaba kurushaho kurangwa n’ubumwe n’ubwiyunge aho muri hose ni cyo kizatuma tugera kucyo twifuje kugeraho. Icya mbere mukwiye kwirinda ni ingangabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera kandi birashoboka. Mukomeze muyirwanye mwirinda ko hari uwababwira amagambo cyangwa agakora ibikorwa bigamije amacakubiri.”

Umuhango wo Kwibuka Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside mu cyahoze ari komini ya Mutura na Rwerere wabereye ahashyinguwe imibiri 8895 mu rwibutso rwa Jenoside ruri mu murenge wa Kanzenze.

Umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka aho abaturage batuye mu karere ka Rubavu inshuti z’ako karere n’abafite ababo bashinguwe mu Rwibutso rwa Kanzenze. Hanatanzwe ubuhamya butandukanye bw’uko Interahamwe zishe Abatutsi muri aka gace.

JPEG - 67.7 kb
Abayobozi batandukanye bari kumwe na Minisitiri Gen. Kabarebe mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe mu cyahoze ari komini Mutura na Rwerere

Mudenge Boniface, uhagarariye imiryango y’ababuze ababomuri aka gace yavuze ko nubwo ubwiyunge bwagezweho, hakiri bamwe bagihisha cyangwa bakagoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati ”Igikomeza kutubabaza ni uko hari abagihishira amakuru ku byabaye batanashaka kutubwira aho imibiri y’abacu yajugunwe ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro. urugero ubu turashyingura imibiri ibiri yakuwe ahantu abantu batuye kandi hari abari babizi.”

Yakomeje asaba ko abafite amakuru kutayahisha kuko nabyo byaba ari ingengabitekerezo kandi Abanyarwanda barahagurukiye kuyirandurana n’imizi yayo yose.

JPEG - 102.7 kb
Umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka
JPEG - 113.1 kb
Abaturage barokotse barasaba abagihishe amakuru kuyatanga kuko kutayavuga na byo ari ipfobya
 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.