Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Minisitiri Kaboneka yahwituye abakobwa bemera guharikwa muri Congo   

  Yanditswe na MAGARAMBE THEODORE
 September 2016

 
 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yasabye abaturage n’abayobozi mu karere ka Rubavu kurwanya ikibazo cy’abakobwa n’abagore bemera kujya gushaka abagabo bafite abandi bagore muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu nama yagiranye n’imbaga y’abaturage mumirenge ya Busasamana, Mudende na Bugeshi ihana imbibi na RDC ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2016, Minisitiri Kaboneka yasabye ubuyobozi guhagurukira iki kibazo akenshi giterwa n’uko Abanyarwandakazi bajyayo babeshywa akazi..

Yagize ati “Hari abana babakobwa bajya gushakira muri Congo, n’abagabo bafite abandi bagore bashikayo bakabahindura abacakara. Hari kandi n’abagabo bagiharika abagore benshi muri iyi mirenge bikaba bitera amakimbirane ku mitungo.”

JPEG - 275 kb
Abaturage bagaragaje ko ikibazo cy’ubuharike kibarembeje, ndetse gikurura amakimbirane mu miryango

Abaturage na bo bemeje ko iki kibazo kitari ku bagana muri Congo gusa kuko no mu miryango yabo kikigaragaramo ndetse ari na wo muzi w’ibanze w’amakimbirane bagihura na yo mu miryango.

Umuturage witwa Rukara Jean yagize ati “Data yashatse abagore bane, uwo basezeranye n’abana be bihariye umutungo. Turasaba ko mwaturenganura…”

JPEG - 83.4 kb
Minisitiri Kaboneka yasabye inzego z’ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’ubuharike

Muri iyi nama Minisitiri Kaboneka yafatanyije na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe usanzwe ari imboni y’akarere ndetse na Meya Sinamenye Jeremie, mu gukemura ibibazo by’abaturage bishingiye ahanini ku mitungo n’akarengane.

Minisitiri Gen Kabarebe yashimye abaturage baturiye iyi mirenge ndetse n’indi igize akarere ku ruhare bagira mu kwicungira umutekano n’imikoranire ya hafi bafitanye n’inzego zishinzwe umutekano, abasaba no kongera imbaraga mu kwitabira gahunda za Leta zibateza imbere.

JPEG - 73 kb
Minisitiri Gen Kabarebe (ibumoso), Minisitiri Kaboneka, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Mukandasira Caritasi n’uhagarariye Akarere
 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.