Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Minisitiri Busingye yasabye kurangiza imanza ‘z’indakoreka’   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 June 2016

 
 

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga barahiye guhagurukira kurangiza imanza z’abinangiye gutanga iby’abandi nyuma yo gutsindwa.

Minisitiri Busingye yagarutse ku bigize indakoreka ubwo yarahizaga abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga 67, uw’umwuga 1 na ba noteri 13 ku wa Kabiri tariki 21 Kamena 2016, ashimangira ko abinangiye badafite uburenganzira bwo kwigomeka no kudakurikiza amategeko y’u Rwanda.

Nyuma yo kwakira indahiro, Minisitiri Busingye yabasabye kurangiza imanza z’abafite inyandiko mpesha ntaho babogamiye, birinda kwigana amakosa ya bamwe mu bahesha b’inkiko basiragiza abaturage n’ibindi.

Ati “Ni mwe nkingi y’imiyoborere myiza, igaragaza isura nziza mu gukorera abaturage murangiza imanza ku gihe ku bafite inyandiko mpesha.”

JPEG - 37.9 kb
Minisitiri Busingye arahiza abahesha b’inkiko b’umwuga

By’umwihariko ku bahesha b’inkiko b’umwuga, yabasabye guhesha ubutabera abafite ibyemezo by’inkiko, n’abatishoboye n’ubwo ari abagenerwabikorwa baba badafite ibihembo byo kubaha.

Byiringiro Jean Paul umwe mu bahesha b’inkiko uzakorera mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye Imvaho Nshya ko yiteguye kutazaca ukubiri n’icyubahiro gikwiye inkiko nk’uko bikubiye mu ndahiro yakoze.

Ati “Niteguye kuzakorana inshingano zanjye icyubahiro n’umutimanama nsanganwe nk’Umunyarwanda ukunda igihugu cye.”

Kugeza ubu abahesha b’inkiko b’umwuga mu gihugu bamaze kurahira ni 301, mu gihe abatari ab’umwuga ari 2, 650, harimo n’umwe wo ku rwego rw’Umuvunyi.

Kuri ba noteri, yibukije inshingano ziremereye barahiriye, ati “Murasabwa ubushishozi n’ubunyangamugayo mu kazi mutegerejweho karimo ako kwemeza inyandiko z’umwimerere; mwese rero uko murahiye ni igihango musabwa kutazatatira nk’Abanyarwanda.’’

Ba noteri kandi bibukijwe ko bafite inshingano nziza ariko zikomeye zikaba zisaba ubushishozi n’ubunyangamugayo, ko inyandiko bemeje igira agaciro gakomeye mu buryo kuyikuraho bitoroshye.

Basabwe gusuzuma bitonze inyandiko basinyaho hagamijwe kureba ko zujuje ibiteganywa n’amategeko.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.