Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

MICT yijeje guta muri yombi abakoze Jenoside bakihishe   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 April 2016

 
 

Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz w’Urukiko MICT rwasimbuye ICTR yijeje u Rwanda ubufatanye mu guta muri yombi no gutanga ubutabera ku bakoze Jenoside mu Rwanda bakihishahisha mu mahanga.

Ibyo yabitangarije i Kigali ku wa Gatatu 20 Mata 2016 ubwo yasuraga u Rwanda ku nshuro ya mbere ari nabwo agiye gutangira imirimo yo kuyobora uru rukiko rushya rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, (UNMICT: Residual Mechanism for the International Criminal Tribunal for Rwanda).

Mu kiganiro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz yavuze ko yumva neza akababaro abarokotse Jenoside bafite kuba hakiri bamwe mu bashakishwa ngo bahanirwe ibyo bakoze ariko amahanga akaba akibakingiye ikibaba, abizeza ingamba nshya.

JPEG - 104.8 kb
Umushinjacyaha Mukuru wa MICT ari rwo rukiko rwasimbuye ICTR, Brammetz Serge na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ku cyicaro cya MINIJUST (Foto James R)

Yagize ati “Tuzakomeza ubufatanye bwiza n’inzego zose bireba, kandi nagira ngo mvuge nti ni imirimo mishya muri uru rwego rwa MICT kandi mu byo nakoraga mu rukiko mpuzamahanga byari ibifite aho bihuriye n’ibyo ku Rwanda, ubu rero ndumva uko bihagaze, agaciro kabyo, icyo bisobanuye ku barokotse Jenoside n’uko bameze uyu munsi n’icyo bibamariye igihe abakoze Jenoside bagejejwe mu butabera.”

Minisitiri Busingye yashimiye urukiko Mpuzamahanga ku bufatanye rwagize mu guta muri yombi Uwinkindi Jean, Munyagishari Bernard na Ntaganda Ladislas uherutse gutabwa muri yombi akaba ari kuburanishirizwa mu Rwanda.

Yagarutse ku mazina ya bamwe mu bagishakishwa na Leta y’u Rwanda ku byaha basize bakoze muri Jenoside n’uruhare rwabo barimo nk’umunyemari Felicien Kabuga.

Yagaye kandi igihugu nk’u Bufaransa bikigendesha biguru ntege imanza z’abakoze ibyaha muri Jenoside bwahawe nka Bucyibaruta Laurent na Munyeshyaka Wincelas, amusaba ubuvugizi.

Urukiko Brammertz agiye kuyobora ruje rusimbura urumaze igihe rurangije manda yarwo ICTR rwaburanishaga abakekwagaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

MICT ifite inshingano yo gushakisha abakoze Jenoside bakiri hanze no gukurikirana imanza z’abanyabyaha zasizwe na ICTR.

Minisitiri Busingye yijeje umushinjacyaha mukuru Brammertz ko u Rwanda rwiteguye gufatanya n’Umuryango w’Abibumbye wemeye gushyiraho urwo rukiko ku gushaka aho ari ho hose hashoboka hazashyingurwa inyandiko z’imanza zaciwe n’Urukiko ICTR.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.