Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Mgr Alexis Habiyambere mu basezeye bwa nyuma Mgr Ngirabanyiginya   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 5 months ago

 
 

Musenyeri Alexis Habiyambere ni we wayoboye umuhango wo gushyingura Mgr Ngirabanyiginya Dominic wari umusenyeri w’icyubahiro muri diyosezi ya Nyundo witabye Imana mu ijoro rishyira kuwa 7 Nzeli 2016.

Mgr Ngirabanyiginya wazize uburwayi bwa diyabeti buri wa kane yajyaga Kigali mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faical ( King Faysal Hospital); bivugwa ko hari hashize igihe kirekire akora izi ngendo buri cyumweru.

Mgr Alexis Habiyambere ni we wayoboye umuhango wo gushyingura Mgr Ngirabanyiginya

Umuhango guherekeza Nyakwigendera ubaye mu gihe Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yagiye i Roma mu Butaliyani mu nama yarangiye kuwa gatandatu ihuza abasenyeri bashya bo ku isi.

Witabiriwe n’abandi basenyeri batandukanye ndetse na Pasteri Bizimungu wigeze kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mgr Ngirabanyiginya wari ufite imyaka 79 azwiho kuba yarareze abantu benshi bakomeye, barimo abapadiri, abasenyeri n’abayobozi... Azwi kandi nk’umuhanga usigiye Kiliziya Gatolika y’u Rwanda indirimbo nyinshi zihimbaza Imana.

Yavukiye muri paruwasi ya Kabgayi mu 1937, atangira iseminari nto mu 1952, ahabwa ubupadiri mu 1964.

Yabaye umwigisha mu iseminari amara imyaka myinshi muri seminari yitiriwe Mutagatifu Piyo wa X yo ku Nyundo.

Abasenyeri bagaragaje agahinda gakomeye batewe no kuba babuze muganzi wabo wari ingirakamaro mu muryango nyarwanda ndetse n’uwa kiliziya Gatolika.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza utabashije kwitabira uyu muhango wo gushyingura yagize ati "Nakiranye akababaro kenshi amakuru yo kubura Nyakwigendera gahunda ndimo i Roma yatumye ntaza kwifatanya namwe. Nyakwigendera yarangizaga inshingano ze natwe nka Diyosezi ya Nyundo ntituzigera kumwibagirwa."

Yakomeje avuga ko na Seminari yitiriwe Pio wa X itazamwibagirwa kuko ari ho uyu mukambwe yabigishirije kuririmba n’ubundi bumenyi babona nk’umurage bazahora bazirikana. Ati "Nyagasani amuhe iruhuko ridashira."

Amwe mu mateka ya Nyakwiggwndera

JPEG - 71.3 kb
Pasiteri Bizimungu mu bitabiriye umuhango wo gushyingura

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.