Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Meteo Rwanda irahumuriza abahinzi bafite impungenge ko imvura yanze kugwa   

  Yanditswe na MUGISHA BENIGNE
 2 months ago

 
 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, kirahumuriza abahinzi bamaze guhinga no gutera imyaka none izuba rikaba rikomeje kuva, kuko hari ikizere ko imvura izongera kugwa muri iyi minsi.

Umuyobozi wa serivisi y’iteganyagihe muri Meteo Rwanda, Twahirwa Anthony, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’italiki ya 26 Ukwakira 2016, hari icyizere cy’imvura akurikije ibipimo by’ibicu bigaragara mu kirere.

Yagize ati “Nyuma y’iyi micyo imvura izagwa ku kigero kiri hagati ya mm350 na 450 mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza, mu bice binyuranye by’igihugu.”

JPEG - 372.4 kb
Abahinzi bahingiye igihe muri iki gihembwe cy’umuhindo ariko bafite impungenge z’imvura yanze kugwa

Avuga ko iyi mvura izaba iri mu rugero agendeye kuri ibi bipimo, kuko inyinshi iba iri hejuru y’igipimo cya mm450 naho inke ikaba ari iri hasi y’ibipimo bya mm 350.

Twahirwa avuga ko hari ibice bimwe na bimwe bizagwamo imvura nyinshi, ndetse bakaba barabisobanuriye inzego zibishinzwe kugira ngo basobanurire abaturage batuye mu bice by’amanegeka ko iyi mvura ishobora kubagiraho ingaruka zitari nziza.

Ati “ Imvura nyinshi izagaragara mu bice by’Amajyaruguru ashyira uburengerazuba n’iby’Amajyepfo y’uburengerzuba hafi y’ishyamba rya Nyungwe, hazagwa imvura iri hejuru ya mm450.”

Twahirwa avuga ko nta cyo bibeshye batangaza ko imvura izagwa ari nke bigatuma abahinzi bahinga kare, kuko imvura nke yaguye muri aya mezi abiri ashize yari nke iri ku kigero cya mm120.

Imyaka yatewe ntiyapfa mu gihe imvura yagwa vuba

Ndabamenye Telesphore, umuyobozi ushinzwe kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi, nawe arahumuriza abahinzi avuga ko n’ubwo imvura isa n’iyahagaze, bitavuze ko ibyahinzwe bipfuye, kuko iramutse iguye mu cyumweru gitaha, imyaka yahembuka.
Yagize ati “Abahinzi ntibakwiye guhangayika cyane kuko imvura imaze iminsi itagwa, n’ubundi igihe bahingiye byari ngombwa, abamaze gutera bikaba byaravuye mu butaka, ubwo imvura izagwa bizahembuka, kandi birashoboka ko yagwa vuba.”

Ndabamenye akomeza avuga ko abahinzi bari bahawe imbuto zihangana n’izuba akaba asanga rero imvura nigwa vuba imyaka izahembuka.

Ati “Ntibahinze mbere ahubwo bahingiye igihe, n’ubundi ukwezi kwa cyenda bahinzemo ni ko gutangirana n’igihembwe cy’umuhindo, nta kosa ryabayeho rero, haracyari kare ko abaturage biheba, ibi ni ibibazo by’imihandagurikire y’ibihe, nta wabigizemo uruhare.”

Ndabamenye agira inama abaturiye ibishanga gutangira kuvomera, hanyuma abahinga imusozi nabo bagakomeza kwihangana kandi akabahumuriza ababwira ko mu gihe imvura yagwa vuba nta kibazo cyabaho.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.