Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Maroc yahawe ikaze mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika   

  Yanditswe na RUBIBI OLIVIER
 July 2016

 
 

Perezida wa Chad Idriss Déby Itno yavuze ko Maroc gifite uburenganzira bwo kuza mu muryango mugari w’Abanyafurika uko kibishaka nyuma y’aho ubwami bw’iki gihugu bugaragarije ko bwifuza kugaruka mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Perezida Idriss Déby yagize ati “Maroc n’igihugu cya Afurika, wari umunyamuryango w’Ubumwe bw’Afurika OUA wavuye muri uyu muryango mu myaka 32 ishize ku mpamvu zumvikana. Maroc ifite uburenganzira bwo kugaruka mu muryango mugari uko ibishaka. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kuyibuza kuko ni igihugu cy’Afurika.”

Mi kiganiro cyihariye yagiranye na Jeune Afrique, Perezida Idriss Déby ntabwo agaragaza igihe ndetse n’ibisabwa ngo Maroc ibe yamaze gusubira mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Nyuma y’imyaka 32 igihugu cya Maroc kitaba mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika kuri iki Cyumweru, mu nama ihuza abakuru b’ibihugu irimo kubera mu Rwanda umwami wa Maroc Mohamed VI yavuze ko igihugu cye kigiye kugaruka muri uwo muryango.

Mu ijambo ry’Umwami wa Maroc Mohammed VI yagaragaje ko Maroc inyotewe no kugaruka mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe.

JPEG - 208.8 kb
Perezida wa Chad Idriss Déby Itno, Umuyobozi wa AU

Mu nyandiko ya page 19 isaba gusubira muri komisiyo ya AU, Mohammed wa VI yabwiye abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bateraniye mu nama ya AU ko icyo Maroc iharanira atari ukuba hanze y’uyu muryango ahubwo ari ugusubirana umwanya w’icyubahiro muri uyu muryango. Aravuga ko igihe igihugu cye cyagera muri uwo muryango, uzarushaho gukomera , kikishimira kubamo kandi kikibagirwa amateka yaranze ibyahise.

Umwami wa Maroc yavuze ko kuba igihugu cye cyiteguye kwakira inama mpuzamahanga y’ibihugu yiga ku mihindagurikire y’ikirere ku nshuro yayo ya 22, a COP22 mu kwezi gutaha k’Ugushyingo bizaba umwanya mwiza ku mugabane wa Afurika mu kugaragaza aho uhagaze kuri iyi ngingo kuko ukunze guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ituma utagera ku iterambere rirambye.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.