Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Amafoto: Malala Yousafzai yashimye uko u Rwanda rwita ku mpunzi   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 July 2016

 
 

Malala Yousafzai, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel afite imyaka 17 yasuye inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama, ashima uburyo zibayeho muri rusange ariko cyane cyane uko abana b’abakobwa bitaweho.

Ubwo yari mu nkambi ya Mahama, yakirijwe indirimbo y’abana b’impunzi bamwifuriza isabukuru nziza dore ko ku wa Kabiri twariki 12 Nyakanga ari bwo yujuje imyaka 19, akaba yanasuye impunzi z’Abarundi n’iya Dabaab muri Kenya mu rwego kuyizihiza.



Uyu mukobwa wahembewe guharanira uburenganzira bw’abana b’abakobwa cyane cyane uburezi, yishimiye uko yasanze abakobwa bari mu nkambi ya Mahama bitaweho, bakaba bataracikirije amashuri nk’uko bikunze kugenda mu zindi nkambi.

Gusa yababajwe cyane n’uko hakibarurwa abana barenga 2700 batarabona amahirwe yo kujya mu ishuri, bakaba ari abiganjemo abibana bagorwa no kwita ku mibereho yabo ya buri munsi babihuza no kwiga.

Yagize ati "Nashimye u Rwanda uburyo rwita ku burenganzira bw’abana b’abakobwa b’impunzi. Nasanze barahawe amahirwe yo kwiga n’abagore bafite ijambo muri rusange.U Rwanda ni icyitegererezo ku Isi. Rwakoze byinshi ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitarakora.”

Abangavu bari mu kigero kimwe bamutunguje kumuririmbira bizihiza isabukuru ye y'amavuko


Minisitiri Ushinzwe Ibiza n’Impunzi, Seraphine Mukantabana yavuze ko uruzinduko rwa Malala Yousafzai ari umugisha ku Rwanda, cyane ko yaharaniye uburezi bw’abakobwa kandi bukaba ari kimwe mu byo Leta yimirije imbere ndetse akaba akora ubuvugizi ku burezi bw’abana cyane cyane ubw’abakobwa.

JPEG - 84.4 kb
Malala Yousafzai n’abana b’abakobwa bo mu nkambi ya Mahama


















Yasuye abana ku kigo bigiraho ashima uburyo ishuri ryabo ari ry'icyitegererezo








Impunzi z'Abarundi zisigaye zifite uburuzi bugenda butera imbere


 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.