Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Maj. wari ushinzwe ubutasi no gutegurira FDLR urugamba yatashye mu Rwanda   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 1 month ago

 
 

Majoro Mvuyekure Pierre umwe mu barwanyi ba FDLR wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi no gutegura urugamba muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatahutse mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ugushyingo 2016.

Maj Mvuyekure uvuka mu karere ka Nyabihu yatahukanye na Sous Lieutenant Ntibibuka Olivier Nemba ukomoka mu karere ka Gakenke we akaba yemeza ko avuye mu ngabo za FARDC zikorera i Masisi.

Maj Mvuyekure uzwi ku izina rya Kinyange yemeza ko yabaga mu mashyamba ya Nyamuragira, akavuga ko kuba yagarutse mu Rwanda nk’igihugu cyamubyaye ari inzozi amaranye imyaka ibiri zabaye impamo.

Yagize ati “Kuba natashye nkagera mu Rwanda amahoro ni igikorwa gikomeye cyane, ni ibyo nakwita gukabya inzozi. Twacitsemo ibice bibiri nta bushobozi dufite tubeshejweho no kwiba gusa ni umugambi nafatanye ubwitonzi kuko hari benshi byananiye.”

JPEG - 282.1 kb
Maj Mvuyekure wavuye muri FDLR (uw’inzobe i Buryo) na Sous Lieutenant Ntibuka wabaga muri FARDC (Foto Iyaremye Y)

Maj Mvuyekure yakomeje abwira Imvaho Nshya ati “Nari mfite umwanya mwiza kuko ni njye washakaga amakuru nkanategura ibijyanye n’ibitero ariko ubuzima twarimo nabonye ari mission Impossible (ubutumwa budashoboka) turwana urugamba tutazatsinda. Ku wa 19 Ugushyingo ni bwo nabonye amahirwe yo kuva mu gace narimo negera Monusco i Tongo ishobora kungeza i Goma ndaza.”

Maj Mvuyekure uvuka mu cyahoze ari Komini Nyamutera muri Prefegitura ya Ruhengeri (Nyabihu y’ubu) yiyunze kuri FDLR mu 1997 ubwo abacengezi bamukuye aho avuka bakamujyana muri Congo akigishwa igisirikare ahitwa Rushihe.

Avuga ko yari umwe mu basirikare bari bizewe kandi bakomeye bungirije Br Gen Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega, gusa ngo nta byishimo yari afite.

Sous Lieutenant Ntibibuka Olivier nawe uvuka i Nemba mu karere ka Gakenke, wabarizwaga muri FARDC yavuze ko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 1998 ubwo abacengezi basubiraga muri Congo bamutwaye n’abandi barwanyi bigishwa igisirikare ariko ngo na we yari amaze kurambirwa gukorera amahanga akandi afite igihugu cyamubyaye.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.