Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Maj. Dr Rutagomwa ushinjwa kwica umwana yashyikirijwe ubutabera   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 5 months ago

 
 

Maj Dr Aimable Rutagomwa umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe yitabye Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Nzeri 2016, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana wo mu baturanyi w’imyaka 18 mu ijoro ryo ku wa 04 Nzeri.

Maj Dr Rutagomwa imbere y’urukiko yahakanye ko yishe uyu mwana kuko we yafashe igisambo bakarwana aho atuye mu mudugudu w’Ubumwe Akagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro,nyuma akabwirwa ko uwo barwanaga yapfuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Maj.Rugomwa yafashe Mbarushimana Théogène wishwe akamujyana iwe mu rugo, akamukubita yamara kumunoza akamujyana hanze y’igipangu, agahamagara umuyobozi w’umudugudu amubwira ko yishe igisambo.

Uwo mwana ngo yafashwe se wabo Gahutu amutumye kuri butike kumugurira byeri, agafatwa arimo asubira imuhira.

Ubushinjacyaha buvuga ko umuganga wasuzumye umurambo wa Mbarushimana, yasanze yakubiswe icyuma mu mutwe w’inyuma ukameneka ndetse n’ubwonko bukagerwaho.

Na none kandi ngo yari yacitse intoki ebyiri urwa kane n’urwa gatanu ari na byo bikagaragaza ko uyu mwana yageragezaga kwikingira.

Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye ibyakozwe uyu musirikare kuko bihabanye n’inshingano Ingabo z’igihugu zifite ku baturage, ndetse bamwe mu basirikare bakuru basura umuryango wareraga uyu mwana bawufata mu mugongo ku ya 7 Nzeri.

Ubwo basuraga uyu muryango, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yabwiye abanyamakuru ati "Kwica abaturage ntibiri mu muco n’ubunyamwuga Ingabo z’u Rwanda zatojwe. Akazi kacu ni ukubarinda."

Inteko iburanisha uru rubanza yanzuye ko ruzasomwa ejo ku wa 14 Nzeri 2016 mu masaha ya saa munani z’amanywa.

JPEG - 42 kb
Umusirikare ukurikiranyweho urupfu rw’umwana yashyikirijwe ubutabera

Imbere y'ubutabera, Maj. Dr. Aimable Rugomwa yahakanye icyaha aregwa

JPEG - 314.4 kb
Bamwe mu basirikare bakuru basuye umuryango wareraga umana wishwe

 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.