Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Leta yatangije ku mugaragaro gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka   

  Yanditswe na RNP
 5 months ago

 
 

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ikoreshwa n’ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’izipakira imitwaro; ubu akaba ari bumwe mu buryo bwo gukumira impanuka z’imodoka mu muhanda ziterwa no kurenza urugero rw’umuvuduko ugenwa n’amategeko.

Akagabanyamuvuduko gakoranye ikoranabuhanga rihanitse ku buryo gatuma utwaye imodoka atarenza umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha.

Agendeye ku makuru kegeranije ajyanye n’imitwarire y’imodoka, umupolisi cyangwa undi wese ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda abasha kumenya niba imodoka yarengeje umuvuduko ugenwa n’amategeko cyangwa ko habayeho ikoreshwa nabi ryako.

Atangiza ku mugaragaro icyo gikorwa cyabereye ku Kigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye i Remera mu karere ka Gasabo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Alexis Nzahabwanimana yavuze ko uzangiza icyo gikoresho ku mpamvu izo ari zo zose azahanwa kuko azaba arwanya gahunda za Leta zigamije kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.

Iki gikorwa kije kubahiriza Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’Akagabanyamuvuduko mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka za hato na hato zihitana ndetse zikanakomeretsa abantu.

Minisitiri Nzahabwanimana yakomeje ubutumwa bwe agira ati:" Imodoka zose zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’izipakira imitwaro zigomba gushyirwamo akagabanyamuvuduko."

Yanenze umuco mubi wa bamwe mu batwara imodoka bakoresha ibimenyetso bitandukanye mu kubwirana ko mu cyerekezo bajyamo hari inzego zishinzwe kubahiriza umutekano wo mu muhanda, aho yavuze ko biri mu bitera impanuka bitewe no kwirara.

Yagize kandi ati:"Abatwara ibinyabiziga bakwiriye kwirinda gukorera ku ijisho. Kubahiriza amategeko y’umuhanda ni inshingano za buri wese. Abatarebwa n’iri Teka rya Perezida; ni ukuvuga abatwara ibindi binyabiziga; ntibabujijwe gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka zabo."

Minisitiri Nzahabwanimana yaboneyeho gushima inzego zagize uruhare muri iki gikorwa zirimo Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, ndetse n’Amakompanyi atwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze ko ushaka akagabanyamuvuduko agana Beno Car Limited, kandi yibutsa ko ari yo idushyira mu modoka.

Itangizwa ku mugaragaro ry’ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka ryishimiwe n’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho bemeza ko umuvuduko urenze urugero rugenwa n’amategeko biri mu biteza impanuka mu muhanda.

Umwe muri bo ukorera Impuzamashyirahamwe Nyarwanda y’Amakoperative atwara abagenzi mu buryo bwa rusange (RFTC) witwa Ramathan Nsabimana yagize ati:"Noneho abagenzi bagiye kujya bagenda umutima uri mu gitereko, bitandukanye na mbere aho babaga batizeye ko bagera aho bajya amahoro bitewe na bamwe muri twe bica amategeko y’umuhanda nkana."

Undi ukorera Volcano Express witwa Marakia Kamana yagize ati:" Akagabanyamuvuduko kadufitiye akamaro kubera ko impanuka idatoranya.

Abazubahiriza ikoreshwa ryako bazazigama amafaranga y’amande bacibwaga kubera kurenza umuvuduko ugenwa n’amategeko."

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.