Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yatangije ikigega kigiye kuguriza abikorera mu turere   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 5 months ago

 
 

Leta y’u Rwanda ifatanyije na Leta y’u Bubiligi yatangiye gahunda yo gufasha abibumbiye mu makoperative bafite imishinga ibateza imbere kuyishyira mu bikorwa bakajya bishyura mu gihe cy’imyaka itatu.

Iyi gahunda yahereye mu turere tune aro two Rutsiro, Nyagatare, Gakenke na Gisagara, aho buri karere kakaba karahawe miliyoni 540 (arenga miliyari 2 na miliyoni 160 mu turere twose) zo gutangiza ikigega kigoboka abikorera bibumbiye mu makoperative (LCF) bafite imishinga ifatika yabayeza imbere.

Biteganyijwe ko abibumbiye mu makoperative bazajya bahabwa amafaranga y’inguzanyo bagatangira imishinga, ndetse ikaba ari gahunda yitezwe gukwizwa mu turer etwose tw’igihugu.

JPEG - 155.5 kb
Ikigega cyatangijwe cyashyizwemo miliyoni 540 muri buri karere zo gufasha abikorera kwiteza imbere kurushaho

Ubwo hatangizwaga iki kigega mu karere ka Gisagara , Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, yasabye abayobozi b’inzego zizakurikirana imikorere y’iki kigega, kwirinda amakosa akunze kugaragara muri gahunda Leta igenera abaturage bigatuma amafaranga atagera ku cyo aba yateganyirijwe.

Yanamaze impungenge abafite ikibazo cyo kuba amafaranga yakoreshwa ibyo atagenewe, ko nacungwa neza bitazabaho ndetse n’uzagerageza kuyakoresha nabi azakurikiranwa akabihanirwa.

Yagize ati “Icyo nabwira abayobozi bazakurikirana imikorere y’iki kigega ni uko bazakorera mu mucyo, byaba ari ugutoranya abazahabwa amafaranga, yaba ari imikoreshereze yayo, byose natwe tuzabikurikirana. Ntitwifuza ko byazaba nka bya bindi bya kera amafaranga yagenerwaga abaturage ugasanga yajyanwe mu bindi, oya twifuza ko iki kigega koko cyazabyara umusaruro cyashyiriweho.”

Abafite ibikorwa bibyara inyungu n’abibumbiye mu makoperative baravuga ko aya ari amahirwe aziye igihe, kandi ngo biteguye kuyabyaza umusaruro.

JPEG - 226.5 kb
Abibumbiye mu makoperative bongerewe amahirwe yo kwiteza imbere

Hakizimana wo mu karere ka Gisagara yagize ati “Twagize amahirwe yo gufatwa mu turere dutangirijwemo iki kigega, ni inyungu zacu mu kudufasha kuzamuka mu iterambere, natwe icyo twizeza ubuyobozi bukuru buba bwadutekerejeho ni uko aya mahirwe tugiye kuyabyaza umusaruro, kandi twizeye ko iki kigega kizakora neza.”

Sibomana Saidi, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’igenamigambi mu nzego z’ibanze mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’uturere (LODA), yasabye abagize amakoperative yashyizwe muri iki kigega kutitinya, abafite imishinga bakayizana mu ipiganwa bityo bakabona amahirwe yo gufashwa gushyira mu bikorwa iyi mishinga yabo.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.