2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Leta itewe impungenge n’abana b’Abanyarwanda badafite aho banditse

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-24 11:24:06

 
Share on:
 
Yasuwe:9
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Leta y’u Rwanda iri kwiga ku buryo impfubyi n’abandi bana bavuka badafite ababyeyi bazwi bakwandikwa mu irangamimerere kugira ngo babone amahirwe asesuye ahabwa buri wese ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Kuva muri 2012, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuvana abana mu bigo by’impfubyi n’abandi batagira kivurira bakarererwa mu miryango.

Iyi gahunda yari igamije gutuma abo bana bahabwa uburere buri ku rwego rwa bagenzi babo bafite ababyeyi.

Mu Nama Mpuzamahanga yiga ku kurerera abana mu miryango yateguwe n’Umuryango Uyisenga ni Imanzi, hagaragajwe ko nubwo abana benshi bakiriwe mu miryango, bamwe muri bo batandikishijwe mu irangamimerere.

Ubushakashatsi bwakozwe na Uyisenga ni Imanzi ifatanyije na Centre Rebero de Recherche Et d’Intervention en Sante Mentale – CRRISM, bwagaragaje ko mu karere ka Rubavu umwana umwe kuri babiri atanditswe mu gitabo cy’abana bavutse, naho 40% ntibafite imiryango ibarera.

Mu karere ka Kamonyi ho umwana umwe kuri batatu babona amafunguro bibagoye, naho 42.9 % by’abana bo mu karere ka Rwamagana ntibishyurirwa mituweli.

JPEG - 229.3 kb
Imiryango itandukanye iriga ku buryo abana batagira kivurira bahabwa imiryango bakarerwa kimwe n’abandi

Byagaragaye ko imiryango imwe itandikisha abo bana kubera kubera guteza ko bazateza ibibazo mu gihe cyo gutanga umurage, hari kandi n’abatinya kwiyandikishaho abana barera batarababyaye ngo hato batazabateza ibibazo mu gihe hari inshingano za kibyeyi batujuje.

Hari kandi n’abatinya ko abo bana barera bazaba imbogamizi muri gahunda nka mituweli aho buri muntu wese ugize umuryango asabwa kwishyurirwa.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abana, Uwera Claudine, avuga ko kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango myinshi yagiye yakira abana mu rwego kubatabara ngo bakure neza, hanyuma bazirwarize, bityo bakumva kubiyandikishaho mu irangamimerere atari ngombwa.

Ati”Duhereye ku mateka y’u Rwanda, benshi bagiye bakurira mu miryango no ku nshuti nziza, icyo gihe nta muntu watekerezaga kujya kwandikisha umwana, n’umwana agakura nta bibazo bishingiye ku mutungo bihari. Kwiyandikishaho umwana utari uwawe ntibyagiye bikunda kugaragara mu Rwanda ahanini bitewe n’impungenge z’umutungo.”

Uwera avuga ko kuba hari abana batandikishijwe bibabuza uburenganzira butandukanye burimo nk’ubwo kugira umurage.

Kwanga kwiyandikishaho umwana utari uwawe ni ukwitesha amahirwe

JPEG - 220.2 kb
Umuryango Uyisenga Ni Imanzi ukomeje kwigisha ababyeyi uko bakwita ku bana babo n’ab’abandi neza

Umuyobozi w’Umuryango Uyisenga Ni Imanzi, Chaste Uwihoreye, yemeza ko imiryango yanga kwiyandikishaho abana batari ababo kubera gutinya ko umurage uzaba muto, iba yihenda kuko umwana ari nk’undi kandi akagira agaciro.

Asanga umwana ari imari iba igomba kunguka, ku buryo kumwiyandikishaho mu irangamimerere nta gihombo na kimwe kiba kirimo.

Ati” Umwana ni umushinga ariko aho atandukaniye n’indi ni uko uretse gushorwamo amafaranga akeneye n’ububyeyi, akeneye urukundo.”

Uwihoreye avuga ko Umuryango Uyisenga Ni Imanzi ukomeje gukora ubukangurambaga ngo yaba ababyeyi bafite abana, babiteho batiganda kandi bagire umutima wo gufata abana bose nk’ababo.

Ibi binashimangirwa n’Inama y’Igihugu y’Abana ivuga ko Leta igiye gukora ibishoboka imiryango ifite abana batari abayo ikamenyekana ikanakangurirwa kubiyandikishaho.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE