Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Leta imaze gutera Umwalimu Sacco inkunga ya miliyari 16   

  Yanditswe na MUGISHA BENIGNE
 3 months ago

 
 

Koperative Umwalimu Sacco yatangaje ko Leta imaze kuyitera inkunga ya miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka 10 imaze ishinzwe, Leta ikaba ari nayo muterankunga w’imena ifite.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Koperative Umwalimu Sacco Siborurema Tite, yabitangarije mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi w’agateganyo Dusabirane Aimable n’Umuyobozi mukuru mushya Umwambaje Laurence.

Yagize ati “Koperative Umwalimu Sacco ifite urufatiro rukomeye n’inkingi zikomeye kuko ishyigikiwe na Perezida wa Repubulika, Leta ikaba imaze kuyitera inkunga ingana na miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Yakomoje ku mutungo w’iyi Koperative y’abarimu, aho asobanura ko uturuka mu nkunga za Leta ndetse n’ubwizigame bw’abanyamuryango bayo.

Siborurema avuga koKoperative Umwarimu Sacco igizwe n’abanyamuryango basaga 73 000 barimo abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’ayigenga, abakozi bakorana bya hafi na Minisiteri y’Uburezi n’Ibigo biyishamikiyeho.

asobanura kandi ko Umwalimu Sacco ari koperative ifite aho ivuye n’aho igeze, ikaba ifite abakozi 270 bahoraho na 38 badahoraho, ikaba imaze gutanga inguzanyo zingana na miliyari 120 ku banyamuryango bayo.

Iyi Koperative yashinzwe mu 2006, ikemerwa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) mu 2008, ihabwa icyemezo cya Koperative n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) mu 2010, yatangiye gukorana umunsi ku wundi na Koperative Umurenge Sacco 315 muri 416, nk’uko bisobanurwa n’uwari umuyobozi mukuru w’agateganyo Dusabirane Aimable, nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire.

Yagize ati “Kugeze ubu abanyamuryango babasha guhabwa serivisi bifuza ku mirenge Sacco ibegereye nk’uko bari basanzwe bazihabwa, ibyo bikarinda gukora urugendo bajya gushaka Sacco ku rwego rw’uturere, dore ko ari 30 gusa zingana n’umubare w’uturere twose tw’igihugu.

Muri uwo muhango w’ihererekanyabubasha wayobowe na Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba, Dusabirane yagarutse ku byifuzo by’abanyamuryango b’Umwalimu Sacco byo kubasabira guhura na Perezida wa Repubulika mu rwego rwo kumushimira intera Koperative yabashingiye imaze kubagezaho mu buryo bw’iterambere.

Dr Musafiri kandi yagiriye inama abayobozi ba Koperative Umwalimu Sacco yo kutirara kuko imbogamizi zigihari, ahubwo hakabaho ubufatanye mu nzego zose z’ubuyobozi bw’iyi Koperative bagamije gukorera hamwe nk’ikipe no gushaka icyayiteza imbere.

Yagize ati “Ubufatanye ntibuvuze kwivanga mu nshingano z’abandi, ahubwo ni ubufatanye bugamije iterambere, muri ubwo bufatanye buri rwego rugomba kumenya aho rugarukira.”

Minisitiri w’uburezi yagarutse kuri izi nzego nshya zagiyeho nyuma y’uko hakuweho ubuyobozi bwari busanzweho kuko hari ibyo bwanenzwe biturutse ku bintu bitabaye byiza mu mikorere, bikaza kugaragaramo amakimbirane.
Iyi koperative yorohereza abanyamuryango bayo kubona inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto ya 11% ugereranyije n’ibindi bigo by’imari iciriritse.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.