Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Leta ibashije guha akazi 3% muri miliyoni 5 bashoboye gukora   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 4 months ago

 
 

Minisitiri w’Intebe Anasatase Murekezi, yashishikarije urubyiruko rw’u Rwanda gufata iya mbere mu kwihangira imirimo aho gutegereza izava muri Leta kuko abakeneye imirimo bose atariko bayibona u bushobozi Leta ifite

Guverinoma y’u Rwanda yashishikarije urubyiruko guharanira guhanga imirimo mu gihe ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Banyarwanda 5,479,000 bafite imbaraga zo gukora, Leta ifite ubushobozi bwo guha akazi 3%.

Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi no guhemba abakoze neza mu mahugurwa kuri gahunda ya NEP KoraWigire kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ugushyingo, Minisitiri w’Intebe yagize ati “97% basigaye bagomba gushaka imirimo mu bikorera no kwihangira imirimo.”

Yakomeje asaba urubyiruko kumva neza impamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda ya Korawigire imaze gufasha benshi nk’uko byagaragajwe n’abo yafashijwe muri uyu muhango.

Iyi gahunda ni imwe mu zatangijwe na guverinoma y’u Rwanda mu mwaka 2014 igamije guhanga buri mwaka imirimo mishya itari iy’ubuhinzi n’ubworozi ibihumbi 200.

Bivugwa ko kuva yatangira imaze gufasha abaturage 80,672 biganjemo abagore n’urubyiruko, kubona imirimo itandukanye.

Leta ibona iyi mirimo idahagije ugereranyije n’abakiyikeneye, bityo hafashwe umwanzuro ko mu 2018, ku bazarangiza amashyuri y’imyaka icyenda y’ibanze, abangana na 60% bazaba biga amashuri y’imyuga.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.