Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Dr. Leon Mugesera yahanishijwe gufungwa burundu   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 April 2016

 
 

Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Léon Mugesera ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu gufungwa burundu kuri uyu wa 15 Mata 2016, akaba yasonewe igifungo cya burundu y’umwihariko kuko atayemerewe nk’umwe mu boherejwe n’ubutabera bwa Canada.

Yahamijwe kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, gutoteza Abatutsi n’ibyaha byibasiriye inyokomuntu, kubiba urwango rushingiye ku moko. Ibyaha bye bishamikiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu mwaka wa 1992, rivugwaho gushishikariza Abahutu kurimbura Abatutsi.

Dr. Mugesera yahise asaba kujurira ako kanya avuga ko imikirize y’urubanza ibangamiye uburenganzira bwe bwo kugira urubanza ruboneye ndetse n’urukiko rwamuburanishije rutigenga kandi rubogamye.

Yongeyeho ko nta mutangabuhamya we n’umwe wumviswe ariko hakumvwa ab’ubushinjacyaha gusa, ndetse ngo ntiyaburaniye imbere y’urukiko rutabogamye kandi rwigenga.



Nubwo atemera abatangabuhamya bwo ku ruhande rw’ubushinjacyaha, Urukiko Rukuru rwahamije ko batanze ubuhamya bujyanye neza n’ikiburanwa nubwo batavugaga neza amagambo nk’uko yumvikana mu ijambo Dr. Mugesera ashinjwa ko yavugiye ku Kabaya tariki 22 Ugushyingo1992.

Urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo gucura no gutegura umugambi wa Jenoside nyuma y’aho bigaragaye ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ubwumvikane bwihariye yagiranye n’abacuze umugambi wa Jenoside, anahanagurwaho icyaha cyo gutanga amabwiriza yo gukora Jenoside no gutanga imbunda na bwo bigaragaye ko nta kimenyetso kibigaragaza.

Ku mugoroba wo ku wa 24 Mutarama 2012 ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ni bwo Dr. Leon Mugesera yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’aho Urukiko Rukuru rwa Canada rwafashe umwanzuro wo kumwohereza akaza kuburanishirizwa mu Rwanda.

Urubanza rwe rwatangiye mu 2013 rugenda rusubikwa ahanini bitewe n’amananiza y’uregwa nk’uko ubushinjacyaha bwabisobanuraga.

Dr. Mugesera yoherejwe mu Rwanda n’ubutabera bwa Canada akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera kubera ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, ijambo ubushinjacyaha bwita rutwitsi, ariko Mugesera akavuga ko rigorekwa.

JPEG - 246.9 kb
Dr Leon Mugesera nyuma yo gusomerwa imyanzuro y’urukiko kuri uyu wa gatanu
 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.