Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ku myaka 11 Umunyakenyakazi arifuza kuba nka Perezida Kagame   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 5 months ago

 
 

Wendy Waeni umwana w’umukobwa ukomoka muri Kenya wagizwe icyamamare no gukora imyitozo ngororamubiri, yashimiye Perezida Paul Kagame wasohoje amasezerano yo kumwakira mu Rwanda yamuhaye mu mwaka wa 2014.

Nyuma yo kumwizeza kumwakira ku wa 12 Ukuboza 2014 ubwo Wendy Waeni yarimo asusurutsa abitabiriye ibirori by’umunsi w’Ubwigenge bwa Kenya (Jamhuri Day), Perezida Kagame yakabirije uyu mwana inzozi amwakirira i Kigali nyuma y’ukwezi kumwe yibukije ko hari ubutumire yahawe abicishije kuri twitter.

Uyu mwana yiyemeje kwiga cyane akazatera ikirenge mu bigwi bya Perezida Kagame

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame uyu mwana yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ndetse mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame amubwira ko yifuza kuzaba nkawe naramuka abaye mukuru.

Wendy yabwiye Perezida Kagame ati “Uranyuzuza. Nimba mukuru, ndashaka kuzaba nkawe-Nziga nshyizeho umwete kugira ngo nzabigereho.”

Yakomeje agaragaza ko atigeze acika intege ku isezerano yahawe na Perezida Kagame nk’umuyobozi w’intangarugero kuri we, ati “Nategereje uyu mwanya imyaka ibiri yose none wageze… Urakoze Nyakubahwa Perezida. Ndanyuzwe.”

Eugene Anangwe (ibumoso) ni we wari wahawe gahunda yo gukurikirana uruzinduko rwa Wendy akimara kwiyibukiriza mu kwezi gushize

Ku myaka 10 Wendy yahagarariye Kenya mu murikagurisha mpuzamahanga ryo kugaragaza impano idasanzwe mu bihugu bitandukanye birimo Taiwan, u Bushinwa nyuma aza no gutumirwa na Perezida Kagame hamwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron.

Mu kumwakira, Perezida Kagame yamugiriye inama yo gukomeza gukorana umurava kandi ntiyemerere ahashize he kumubuza kugera ku nzozi afite.

JPEG - 49.5 kb
Wendy ahura na Perezida Kagame mu myaka ibiri ishize

Wendy Waeni afite impano idasanzwe mu mikino ngororamubiri Wendy yanyuzwe no guhura na Perezida Kagame Perezida Kagame yamugeneye impano iriho ishusho ye

 

Comments

 
 
Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu
Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barashimira umufatanyabikorwa Mudacumura Fiston waberegeje isomero mu mudugudu wabo. Ubwo (...)

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, yashyikirije Leta ya Uganda imodoka n’ipikipiki byibwe bigafatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe (...)

USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000
USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000

Abanyeshuri 51 545 bo mu turere dutandukanye two mu Rwanda bahawe ibikoresho bizabafasha mu masomo binyuze muri gahunda ya Twiyubke yatewe inkunga n’Ishami rya USA rishinzwe iterambere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.