Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Koherereza ubutabera bw’u Rwanda Dr. Munyakazi ni intambwe ikomeye– CNLG   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 September 2016

 
 

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yashimiye uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ‘urugero rwiza rw’ubutabera’ mu cyemezo cyo kohereza Dr Leopold Munyakazi akaza kuburanishiriza mu Rwanda ku byaha bya Jenoside yakoreye ahitwa Kayenzi.

Mu itangazo CNLG ahagaragara yashimye iyi ntambwe y’ubutabera busesuye inakangurira ibindi bihugu cyane cyane u Buholandi gukurikiza urwo rugero isanga rwafasha mu guca umuco wo kudahana.

CNLG ivuga ko kuba USA zarahaye agaciro inyandiko y’u Rwanda igaragaza uruhare rwa Munyakazi Léopold muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyihakana, zikanemera ubusabe bwo kumwohereza mu Rwanda ari intambwe ikomeye ku butabera ibindi bihugu nabyo byagombye kureberaho.

JPEG - 263.4 kb
Dr. Munayakazi Leopold yari amaze igihe kinini aburanira guhabwa ubuhungiro, ariko Amerika yasanze agomba gukurikiranwa ku byaha ashinjwa

Rivuga ko iyoherezwa mu Rwanda ry’abakekwaho ibyaha bya Jenoside, ryerekana intambwe ikomeye ubutabera bw’u Rwanda bumaze gutera mu kubahiriza uburenganzira bw’ukekwaho icyaha butabogama, ndetse n’ubundi bujyanye no kwiregura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene yagize ati “Iyoherezwa rya Leopold munyakazi ni amahirwe, yakabaye yibutsa bimwe mu bihugu nk’u Buholandi gukurikiza uru rugero rwiza, bagafata icyemezo cyo gukurikirana vuba abacyekwaho uruhare muri Jenoside nka Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude.”

Yakomeje agira ati “Dore nk’ubu iyoherezwa ryabo ryari ryemejwe n’urukiko rwubujurire mu Buholandi muri Nyakanga 2016, ariko ishyirwa mubikorwa ry’icyo cyemezo ridindizwa n’abantu ku giti cyabo hamwe nimiryango”

Mugimba ashinjwa gutegura no kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi mu duce twa Nyamirambo na Nyarugenge, muri za Segiteri za Nyakabanda, Kimisigara, Biryogo ndetse n’ahandi mu mujyi Kigali. Yafashwe tariki 23 Mutarama 2014 hakurikijwe impapuro zo gutabwa muri yombi zatanzwe n’u Rwanda tariki ya 22 Ugushyingo 2012.

Iyakaremye uzwi ku izina rya Nzinga, nawe yafashwe na Polisi y’u Buholandi kuva tariki 9 Nyakanga 2013 akurikiranyweho kuba yarayoboye Interahamwe mu iyicwa ry’Abatutsi barenga 2000 bari bahungiye muri Kicukiro (ETO).

CNLG ishimangira ko ubutabera butabogama n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’aboherejwe n’ibindi bihugu byubahirizwa ku buryo nta mpamvu n’abandi batakoherezwa.

Dr. Bizimana ahamya ko ababa mu mahanga babeshya ko bakurikiranywe kubera impamvu za politiki cyangwa se ubwoko bwabo ari amatakirangoyi n’ikinyoma bigamije kuyobya ubutabera kugira ngo ibihugu barimo bireke gukurikirana uruhare rwabo muri Jenoside.

 

Comments

 
 
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.