Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kirehe: Ushinzwe imyitwarire y’abamotari afungiwe kwaka ruswa no kwiha ububasha   

  Yanditswe na RNP
 May 2016

 
 

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe ifunze umwe mu bashinzwe imyitwarire y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto muri aka karere witwa Ngayaberura Jean Claude kubera gukekwaho kwiha ububasha akora inshingano zigenewe ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda agamije kuriganya no kwaka amafaranga abakora uyu mwuga.

Uyu mugabo akurikiranyweho gusaba ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bakora uyu mwuga witwa Mubane Jean Paul ubwo yamufataga atwaye moto nta ruhushya rwo kuyitwara afite.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Ngayaberura yafashwe ku itariki 20 Gicurasi kubera kwiha ububasha bw’urwego rwa Leta no kurwiyitirira agamije kwaka ruswa.

Yavuze ko afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyamugari mu gihe iperereza rikomeje.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ni ryo rifite ububasha bwo gusaba umuntu uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, kandi ni na ryo rihana utarufite.

Asobanura uko yabigenje, IP Kayigi yagize ati:" Ubwo Ngayaberura yari mu kazi ko kugenzura imyitwarire ya bagenzi be, yaje guhura na Mubane, maze aramuhagarika; amubaza uruhushywa rwo gutwara moto, undi ararubura. Yahise afata moto ya Mubane; hanyuma amusaba biriya bihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amureke akomeze. Mubane yahise abimenyesha Polisi y’u Rwanda, ihita iza, maze ifatira Ngayaberura mu cyuho. "

Yakomeje agira ati:"Twavuze kenshi ko ruswa itemewe mu Rwanda ariko abantu bamwe bakomeje kuvunira ibiti mu matwi. Kuyirwanya biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere.Umuntu wese uzayisaba, uzayitanga, n’uzayakira amenye ko azafatwa."

Avuga ku ngaruka zayo, IP Kayigi yagize ati:"Ruswa idindiza iterambere. Ni yo mpamvu buri wese asabwa kuyirinda, kandi akagira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru ajyanye na yo."

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.