Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kirehe: Afungiwe gufatanwa imiti ya magendu   

  Yanditswe na RNP
 April 2016

 
 

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yafatanye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko imiti y’ubwoko butandukanye ya magendu irimo Coartem, Amoxicyline, Paracetamol, na Erithmentic.

Iyi miti yafatiwe mu nzu ya Muhoza Danny ku wa 17 Mata, hakaba ari mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Kigina .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:"Gucuruza imiti bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe. Imiti nk’iyi igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu wayinyoye kubera ko iba itujuje ubuziranenge."

Yakomeje agira ati:"Kugurisha imiti mu buryo nk’ubu bigira ingaruka mbi ku bukungu kubera ko ukora ubwo bucuruzi aba adasora kandi hari abayicuruza mu buryo bwubahirije amategeko."

IP Kayigi yavuze ko Muhoza afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kirehe ndetse n’iyo miti akaba ari ho iri mu gihe iperereza rikomeje.

Yagiriye abantu inama yo kwivuza no kugura imiti ahantu hemewe aho kugura iya magendu ishyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi abasaba guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abayicuruza mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ingingo ya 12 y’Itegeko N° 12/99 rvo ku wa 02/07/1999 ryerekeye ubuhanga mu by’imiti ivuga ko gushinga ikigo gikorerwamo ibya farumasi no kugikoreramo mu gihugu bigomba kubanza kubonerwa uruhushya rwa Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

Ingingo ya 91 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese ukora imirimo ihariwe abafarumasiye atujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko azahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’umwaka n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 95 yaryo ivuga ko gucururiza mu ngo ibintu ngombabuhanga mu bya farumasi, kubibunza cyangwa kubidandaza mu masoko ku karubanda cyangwa ahandi hantu hose hatemewe, bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’umwaka n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana n’ibihumbi magana atanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.