Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kirehe: Babiri barimo umumotari bafatanwe ibiro 80 by’urumogi   

  Yanditswe na RNP
 April 2016

 
 

Imikwabu Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yakoze mu mpera z’icyumweru gishize yayifatiyemo abagabo babiri bari bafite ibiro 80 by’urumogi.

Ababifatanwe ni Bizimungu Jean Pierre ufite imyaka 30 y’amavuko na Mukunzi Valens ufite imyaka 28 y’amavuko, aba bombi bakaba barafatiwe mu kagari ka Mushongi, mu murenge wa Mpanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Bizimungu yafatanwe ibiro 30 by’urumogi byari mu mufuka; akaba yari abyikoreye ku mutwe, naho Mukunzi akaba yarafashwe ahetse kuri moto umuntu wari ukikiye ibiro bigera kuri 25 by’urumogi byari mu isashe nini.

IP Kayigi yagize ati:" Mukunzi n’uwo yari ahetse kuri moto ifite nomero ziyiranga RC 663P bari bakurikiwe n’indi moto yariho na none abantu babiri, uwari uyihetsweho akaba na we yari akikiye isashe irimo ibiro bigera na none kuri 25 by’urumogi."

Yakomeje agira ati:"Polisi y’u Rwanda ikimara kubahagarika, umugenzi Mukunzi yari ahetse yahise ava kuri moto ata hasi urwo rumogi yari akikiye maze ariruka. Uwari utwaye iyo moto yindi yahise ayihindukiza, maze we n’uwo yari ahetse bahindura icyerekezo baracika."

Yavuze ko Mukunzi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mpanga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo bariya batatu bacitse na bo bafatwe.

IP Kayigi yagize na none ati:" Polisi y’u Rwanda izi amayeri abantu bishora mu biyobyabwenge bakoresha. Abantu babyishoramo bibwira ko bizabakiza; ariko aho kubakiza birabahombya ndetse bikanabateza ubukene kubera ko umuntu ubifatanye arafungwa ndetse agacibwa ihazabu kandi n’ibiyobyabwenge yafatanwe bikangizwa."

Yibukije kandi ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana, n’ibindi.

Yagize kandi ati:"Ibikorwa by’abanyoye ibiyobyabwenge bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya."

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.