Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Yakabije inzozi akura urubyiruko 210 mu bwigunge   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Mizero Iréné w’imyaka 30 y’amavuko ukomoka mu karere ka Ngororero yishimira intambwe amaze kugeraho mu gufasha urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali kuva mu bwigunge, rurimo n’urwari rwarabaswe n’ibiyobyabwenge rukongera kuba ruzima.

Mizero ni Umuyobozi w’Umuryango Mizero Care Foundation/ MCF, ari na wo wagize uruhare rukomeye mu gufasha urubyiruko 210 rwo mu mujyi wa Kigali kuva mu bwigunge kuva mu mwaka wa 2013 aho uyu muryango washinzwe.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Mizero yasobanuye byinshi kuri uyu muryango yashinze afatanyije n’abanyamuryango umunani none ukaba waratangiye kugaragaza umusaruro mu guhindura imibereho y’urubyiruko.

Mizero Iréné yashinze umuryango wita ku rubyiruko none yatangiye kubona umusaruro


Mu buzima bwe ngo yakuze yumva ikimunezeza ari ukubana n’urungano rufite amagara mazima, kuri we akaba abona ntaho baragera mu gihe atarabona urubyiruko bagenda bafasha rurimo guhindura ubuzima bw’imiryango yabo rukanakorera igihugu.

Na none kandi Mizero afite intumbero yo gushinga ibitaro byihariye ku gutanga ubuvuzi bw’imitekerereze n’ibyiyumviro bya muntu.

Asobanura uko bafashije uru rubyiruko rwiganjemo urwibana n’urundi rutahawe uburere bwiza rukabona amizero y’ahazaza, yagize ati “Twarufashije mu biganiro by’ubuvuzi bw’imitekerereze n’ibyiyumviro bya muntu (psychotherapy). Twarufashije kandi kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, ubujyanama butangwa hifashijwe telefoni, ibiganiro ku kurwanya SIDA n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

JPEG - 142.9 kb
Urubyiruko rwakize rufashwa no mu bikorwa byo kwizihiza amasabukuru y’amavuko

Yakomeje agira ati “Mu burezi twarihiye urubyiruko rutandukanye amashuri y’imyuga, turateganya kurufasha kugera mu mashuri yisumbuye n’amakuru. Mu bukungu twahaye umugenerwabikorwa igishoro mu mushinga uciriritse, turateganya gutera inkunga Koperative igizwe n’abandi bagenerwabikorwa.”

Rumwe mu rubyiruko rwafashijwe n’uyu muryango rwashimiye abatekereje kuwushinga kuko babafashije kongera kubona ko ubuzima bugirwa bwiza no kubutegura neza.

Ubuyobozi bw’Umuryango Mizero Care burahamya ko buzakomeza gufatanya n’inzego za Leta mu guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

JPEG - 284.4 kb
Uyu muryango ugira uruhare rukomeye no mu gutanga ubufasha mu burezi


 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko. (...)

Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove
Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Abagabo 5 bafunzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa bari bibye mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Nzove (...)

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda Hategekimana Isaie w’imyaka 42 ukomoka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, washakishwaga na Polisi y’u Rwanda akekwaho ubujura yakoreye mu karere ka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.